Umuhango wo kwerekana Cristiano Ronaldo warebwe kurusha umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

Ronaldo yerekanywe muri Al Nassr tariki 3 Mutarama 2023 mu muhango bivugwa ko wakurikiranwe n’abarenga ibihumbi 25 bari buzuye stade ya Mrsool Park mu Mujyi wa Riyadh.

Uyu rutahizamu w’imyaka 38, ni we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi ku Isi kuko abarirwa miliyoni 200 z’amayero ku mwaka.

Umunyamakuru Pedro Sepúlveda yatangaje ko uyu muhango wo kwerekana Cristiano Ronaldo warebwe n’abagera kuri miliyari eshatu kuri shene 40 zitandukanye ku Isi.

Umubare w’abawurebye kuri ayo mashene 40 urenze miliyari ebyiri z’abarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022 wabaye tariki 18 Ukuboza 2022.

Icyo gihe, Ikipe y’Igihugu ya Argentine yegukanye igikombe itsinze iy’u Bufaransa kuri penaliti 4-2 nyuma yo gusoza iminota 120 amakipe yombi anganya ibitego 3-3.


Nyuma y’icyumweru kimwe gusa Al Nassr itangaje ko yasinyishije Ronaldo nk’umukinnyi wayo mushya, imaze kugira abayikurikira kuri Instagram barenga miliyoni 10 bavuye ku bihumbi 800.

Ronaldo akunze kwiharira uduhigo tujyanye n’ubwamamare kuko kugeze ubu ariwe muntu ukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, aho abarirwa abarenga miliyoni 529.

Umuhango wo kwerekana Cristiano Ronaldo muri Al Nassr warebwe n’abagera kuri miliyari eshatu mugihe umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyatwawe n’abarimo Messi utarengeje miliyari 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *