Ruti Joel yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bafashijwe na Yvan Buravan

Umuhanzi Ruti Joel agiye gusohora Album yise ‘Musomandera’, yagizwemo uruhare mu myandikire yayo na nyakwigendera Yvan Buravan.

Ni album azasohora ku itariki 10 Mutarama uyu mwaka, yitiriye izina ry’umubyeyi we Musomandera, akaba ari izina ryitiriwe nanone uwahoze ari Umugabekazi w’u Rwanda Kanjogera.

Ni album iriho indirimbo icumi yakoze mu njyana ya gakondo gusa, ndetse akaba ari we wenyine uri kuri iyi album.

Ruti Joel aganira na IGIHE, yavuze ko iyi Album yamutwaye igihe kingana n’imyaka ibiri kugira ngo itunganywe neza, ikaba yaragizwemo uruhare na Yvan Buravan igihe yari akiri muzima.

Yagize ati

“Ni album igaragaza umwihariko wanjye wa gakondo, nubwo ngeraho nkavanga n’izindi njyana, ariko gakondo niwo mwihariko wanjye ndetse niwo ukubiyemo muri iyi album nakoze.”

Yakomeje agira ati “ Ni album nakoze ishingiye ku rukundo rw’umubyeyi n’umwana, umugabo n’umugore ndetse n’urukundo rw’umuturage ku gihugu, nsobanura nk’urukundo rutagira icyasha ari byo nise Rukundorwera, ijambo nkoresha cyane muri iyi album.”

Ruti yabwiye IGIHE ko iyi album izaba iherekejwe n’amashusho mato y’ibihe yagiranye n’umuvandimwe Yvan Buravan.

Ruti Joel wamenyekanye cyane mu njyana ya gakondo, iyi album ‘Musomandera’ ni iya kabiri agiye gushyira hanze nyuma yiyo yise yitiriwe izina rye ‘Rumata’ muri 2021.

Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo yise ‘Cyane’, yavuze ko mu gitaramo azataramana n’Ibihame by’Imana, kikazaba tariki 14 Mutarama,. Muri icyo gitaramo azasogongeza abakunzi be zimwe mu ndirimo ziri kuri iyi Album yise ‘Musomandera’.

Ni album ikubiyemo indirimbo icumi za gakondo yakoze wenyine, mu gihe kingana n’imyaka ibiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *