Volleyball: U Rwanda rwananiwe kwikura imbere ya Maroke mu mukino wa mbere w’Igikombe cy’Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo yaraye inaniwe kwikura imbere y’iya Maroke mu mukino wa mbere wo mu itsinda rya kane (4) mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kiri gukinirwa i Cairo mu Misiri ku nshuro ya 24.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Nzeri 2023, ku isaha ya saa 16:00 za Kigali, warangiye Maroke itsinze u Rwanda amaseti 3-0 ( 25-17, 25-18,26-24).

Ni umukino watangiye Maroke igaragaza urwego rwo hejuru ugereranyije n’u Rwanda, kuko bitayisabye iminota 20 gusa ngo ibe irangije iserti ya mbere.

Uyu muvuduko yawukomerejeho no mu maseti abiri yakurikiyeho, gusa ku iseti ya gatatu u Rwanda rwagerageje kwihagararaho bitandukanye n’uko rwakinnye abiri yari yabanje.

Ubuhangange bwa Maroke imbere y’u Rwanda bwagaragariraga buri umwe, kuko mu minota 70 gusa byari bihagije ngo ivuge ijambo rya nyuma ry’uyu mukino.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Nzeri 2023, abasore b’Umutoza w’Umunya-Brazil, Paulo De Tarso, baragaruka mu kibuga bisobanura na Gambia, mbere yo kuzasozanya na Senegal mu mukino wa nyuma wo mu itsinda.

Umusaruro waranze indi mikino yakinwe kuri uyu wa mbere

  • Libya Vs Ghana – 3-1(25-23, 18-25, 25-15, 25-20)
  • Tunisia Vs Mali – 3-0(25-08, 25-14, 25-7)
  • Morocco Vs Rwanda– 3-0(25-17, 25-18, 26-24)
  • Cameroon Vs Kenya – 3-1(25-22, 25-20, 24-26, 25-17)
  • Chad Vs Tanzania – 3-0(25-19, 33-31, 25-23)

Iyi mikino iri gukinwa ku nshuro ya 24, yatangiye tariki ya 03 Nzeri 2023, ikaba izageza tariki ya 13 Nzeri 2023.

Yitabiriwe n’Ibihugu 15 bigabanyije mu matsinda ane (4).

Ubwo iyi mikino yakinwaga ku nshuro ya 23 i Kigali mu 2021, Tunisia niyo yegukanye igikombe itsinze Kameroni amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma wabereye muri BK-Arena.

Image

Rwanda National volleyball team was beaten  by Group D rivals Morocco 3-0 in the opening match of the 2023 men’s African Volleyball Championship. Courtesy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *