Rwanda: Intara y’Uburengerazuba, REG, WASAC na RURA byahawe abayobozi bashya

Ashingiye kubiteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, none ku wa 04 Nzeri 2023 Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zinyuranye mu buryo bukurikira:

Lambert Dushimimana, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Uyu Lambert agizwe Guverineri mushya w’intara y’iburengerazuba, nyuma y’iminsi itari myinshi uwari Guverineri wayo Bwana Habitegeko François yambuwe inshingano zo kuyobora iyi ntara.

Lambert Dushimimana yabaye Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.

Usibye kuba intara y’iburengerazuba yabonye Guverineri mushya Kandi hari  n’ibindi bigo byahawe abayobozi bashya batandukanye;

▪︎Tessi Rusagara, yagizwe umuyobozi Mukuru w’Agaciro Devolopment Fund
▪︎Armand Zingiro, Umuyobozi Mukuru wa REG
▪︎Dr Omar Munyaneza, Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group
▪︎Umuhumuza Gisele, Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi
▪︎Evariste Rugigana, Umuyobozi Mukuru wa RURA
▪︎Dr Carpophore Ntagungira, Umuyobozi w’Inama Ngenzuramikorere wa RURA

Aba bayobozi bashyizweho nyuma y’uko muri ibi bigo byahawe abayobozi bashya havuzwe imikorere mibi, abari abayobozi babyo bagahagarikwa ahandi hagashyirwaho abagateganyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *