“Afurika ikeneye abakora mu nzego z’ubuzima bafite ubumenyi buhamye” – Dr Nsanzimana

Ministiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asanga Afurika ikeneye abakora muri serivisi z’ubuvuzi bafite ubumenyi buhamye ndetse n’ubushobozi bituma batanga serivisi bamwe bajya gushakira hanze y’uyu mugabane.

Ibi yabigarutseho mu nama mpuzamahanga ya 25 y’urugaga rw’abaganga muri Afurika iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere.

Uko bwije n’uko bukeye, bamwe mu baturage bo hirya no hino ku Mugabane wa Afurika n’u Rwanda rurimo ntibasiba kuzamura amajwi yabo ahanini banenga serivisi zitanoze zo mu buvuzi.

Iki kibazo cy’iyi mitangire itanoze ya serivisi z’ubuvuzi usanga gihuzwa n’ubuke bw’abaganga. Usanga umuganga umwe byibuze yita ku barwayi 5000, ibihuzwa n’ikiguzi cy’imibereho kidahura n’ibyo ahabwa mu kazi. Ibi bituma bamwe bahitamo no kujya gukomereza umwuga wabo mu bindi bihugu biteye imbere.

Ni mu gihe abitabiriye inama mpuzamahanga y’urugaga rw’abangaga ku Mugabane wa Afurika, iteraniye i Kigali, bo basanga inozwa rya serivisi z’ubuvuzi rikwiye guhuzwa no kongera umubare w’abaganga ku bitaro ndetse n’ibigo nderabuzima.

Iki kibazo cy’ubuke bw’abakozi bo kwa muganga ntigitana cyane n’icy’ubwiyongere bw’umubare w’abarwayi bajya kwivuriza hanze y’umugabane wa Afurika, ibyo Dr. Sabin Nsanzimana asanga bizakemurwa no kongerera ubumenyi ndetse n’ubushobozi abakozi bo muri uru rwego.

“Nk’umugabane, tumaze ibinyacumi byinshi duhangana n’iki kibazo; ariko icyo turi kubona cyo nuko turi gusigira uyu mukoro ibiragano bikurikira, ariko mu by’ukuri umukoro nakwifuza kubaha muri aka kanya ni uko twakorera hamwe tugafasha uyu Mugabane wacu guhindura uburyo twigishamo abakozi bo kwa muganga, ibi byadufasha mu kubaka ubushobozi bw’imitangire inoze ya serivisi twifuza gutanga.”

Iyi nama ihurije hamwe abari mu rugaga rw’abaganga ku Mugabane wa Afurika izamara iminsi itanu. Mu byo izigaho harimo no gukemura ikibazo cy’imitangire ya serivisi zo kwa muganga ku mugabane wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *