Volleyball: U Rwanda rurisobanura na Tuniziya mu mukino wo guhatanira umwanya wa 5 mu gikombe cy’Afurika

Nyuma yo gusezerera Tchad ku ntsinzi y’amaseti 3-0 (25-21, 25-18, 25-20) mu mukino wo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeri 2023, u Rwanda rwahise rukatisha itike yo gukina umukino wo guhatanira umwanya wa gatanu n’uwa gatandatu, umukino ruza guhanganamo na Tuniziya.

Muri uyu mukino u Rwanda rwahereyemo isomo Tchad, Dusenge Wycliff, kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ni umwe mu bakinnyi berekanye urwego ruhanitse.

Kuri uyu wa kabiri, abasore b’umutoza De Tarso, Umunya-Brazil utoza u Rwanda, barisobanura na Tuniziya ifite iki gikombe yakuye i Kigali mu Mwaka w’i 2021, itsinze Kameroni amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma.

Mu mukino wa ¼, Tuniziya yasezerewe na Kameroni ku ntsinzwi y’amaseti 3-2, mu gihe u Rwanda rwakuwemo na Algeria ku ntsinzwi y’amaseti 3-0.

  • Misiri na Algeria zakatishije itike y’umukino wa nyuma

Ikipe y’Igihugu ya Misiri yaraye igeze ku mukino wa nyuma ikuyemo Kameroni ku ntsinzi y’amaseti 3-1.

N’ubwo Kameroni yatsinzwe amaseti 3-1, wari umukino w’injyanamuntu, kuko uretse iseti ya mbere y’amanota 25-13, izindi byari amacumu acanye (25-13, 25-23, 35-33 , 29-27).

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nzeri 2023, Misir irisobanura na Algeria ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 24.

Algeria yageze ku mukino wa nyuma isezereye Libya mu mukino utari woroshye, kuko wasabye amaseti 5 (18-25, 25-15 3, 33-35, 25-22 5, 15-11).

Uretse Misiri na Algeria zizakina umukino wa nyuma, Kameroni na Libya nazo zizisobanura mu mukino w’umwanya wa gatatu.

Iyi mikino iri kubera mu Misiri, izanatanga itike y’Imikino Olmepike izabera mu Bufaransa mu Mpeshyi y’Umwaka utaha w’i 2024.

Mu Mwaka w’i 2021 ubwo iyi mikino yakinirwaga mu Rwanda ku nshuro ya 23, Tuniziya yegukanye igikombe, mu gihe u Rwanda rwabaye urwa gatandatu nyuma yo gutsindwa na Uganda mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu.

Rwanda men's volleyball national team beat Chad 3-0 for the 5th place qualifications on Monday, September 11. Courtesy

The New Times

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *