“Imyiteguro y’umukino wa Pyramids FC yajemo ibihato” – Umutoza wa APR FC Thierry Froger

Umutoza w’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (APR FC), Umufaransa Thierry Froger, yatangaje ko ikipe ye idatewe ubwoba na gato na Pyramids FC mu gihe amakipe yombi afitanye umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu mikino ya CAF Champions League mu mpera z’iki Cyumweru, n’ubwo hari ibyo batabonye muri iyi myiteguro.

Uyu mukino ubanza uzabera i Kigali kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo tariki ya 17 Nzeri 2023, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Cairo mu Misiri tariki ya 29 Nzeri 2023.

Mbere yo gukomeza muri iri jonjora, APR FC yabanje gusezerera Gaadiidka FC yo muri Somalia nabwo biyisabye kwiyuha akuya.

Pyramids FC izacakirana n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 10 y’ikinyuranyo muri Shampiyona ya Misiri y’u Mwaka ushize w’i 2022/23, inyuma ya Al Ahly yegukanye Igikombe.

Uyu mwaka Pyramids FC yasorejeho, umutoza Forger yatangaje ko ari ikintu gikomeye kuko kuza imbere y’amakipe arimo Zamalek ari ibintu biba bitoroshye, gusa ko bitagomba gutera ubwoba abakinnyi be, kuko iminota 180 y’imikino yombi ariyo izaca urubanza.

Ati:“Pyramids FC ni ikipe ikomoka muri Shampiyona ya kabiri muri Afurika. Ibi tugomba kujya mu kibuga tubizi, ariko ntibikwiye kudutera ubwoba”.

Yunzemo ati:“Mu kwitegura uyu mukino, twagerageje gushakisha amashusho yaranze imikino yakinnye (Pyramids FC), ariko nta n’imwe twabonye. Gusa, bike nyiziho ni uko ariko ikipe yugarira neza, ndetse ikanatera igitutu ba myugariro ba mukeba inyuze ku bakinnyi bayo b’ib’ikonyozi”.

Mu kwitegura uyu mukino, APR FC yakinnye umukino waa gicuti na Gasogi United FC kuri iki Cyumweru, umukino yatsinzwemo igitego 1-0, umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *