Ubusesenguzi: Kubera iki Maroke irikwanga Inkunga z’Amahanga yifuza kuyitabara nyuma y’Umutingito?

Nk’ako kanya umutingito ukimara kuba muri Maroc ku wa gatanu, ibihugu byinshi byahise byemerera Maroc ko byiteguye kuyifasha. Ariko kugeza ubu iki gihugu kirimo kujonjora ku wo cyemera ubufasha bwe.

Itangazo ryo ku cyumweru rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ryavuze ko Maroc “yasubije muri iki cyiciro cy’umwihariko ku busabe bwo gufasha bw’ibihugu by’inshuti: Espagne, Qatar, Ubwongereza na Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu”.

Espagne yohereje itsinda ryo gushakisha no gutabara hamwe n’imbwa zo guhunahuna zikamenya ahashobora kuba hari abantu barokotse, ndetse n’Ubwongereza na bwo bwohereje itsinda nk’iryo, ariko harimo kwibazwa impamvu Maroc irimo gutseta ibirenge mu kwemera indi mfashanyo.

Imfashanyo y’Ubufaransa irateguye kuburyo yahita yoherezwa, ariko umukuru w’umuryango ukora ubugiraneza bwo gutabara, witwa Secouristes Sans Frontières, yavuze ko abakozi be b’ubutabazi batarahabwa uruhushya na leta ya Maroc rwo gutabara, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Algeria, mu myaka ibiri ishize yacanye umubano n’uyu muturanyi wayo wo muri Afurika y’amajyaruguru, yavuze ko ishobora kohereza abakozi 80 b’impuguke mu butabazi bo mu mutwe wayo wo kurinda abaturage.

Hari n’indi mfashanyo yemewe n’Amerika, Tunisia, Turukiya na Taiwan, n’indi yemewe n’ahandi ku isi.

Ariko icyemezo ku bufasha buhabwa ikaze muri Maroc, cyisanze mu bibazo by’ubusugire bw’igihugu n’umubano w’ibihugu.

Nk’urugero, umubano ni mubi hagati y’Ubufaransa na Maroc, ku ruhande rumwe kubera ibikorwa bya Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron byo kurushaho kwegera Algeria mu mubano.

Ariko abategetsi bo mu Bufaransa bagerageje gupfobya igitekerezo cyuko imfashanyo yabwo yanzwe.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Catherine Colonna avuga ko “izi ni impaka zitari ngombwa”.

Ati: “Twiteguye gufasha Maroc. Ni icyemezo cya Maroc nk’igihugu gifite ubusugire [ubwigenge] kandi ni bo bo gufata icyemezo”.

Maroc ivuga ko ishaka gukomeza kugira ubugenzuzi bw’ibikorwa by’ubutabazi kandi ko idashaka ibyago bishobora kubaho habaye akajagari mu butabazi, mu gihe haba haje ibihugu n’imiryango bibarirwa muri za mirongo bije gufasha.

Abategetsi bo muri Maroc bagize bati: “Hatabayeho guhuza ibikorwa mu bintu nk’ibyo nta musaruro byatanga”.

Ariko Maati Monjib, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Maroc akaba ari n’impirimbanyi, yavuze ko ibyo Maroc irimo gukora atari byo mu gihe imfashanyo icyenewe cyane, cyane cyane mu duce turi ahantu hitaruye.

Yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC ati: “Ntekereza ko rwose ari ikosa [gutsimbarara ku] busugire n’ishema ry’igihugu. Iki si igihe cyo kwanga kuko imfashanyo ni ingenzi cyane, n’ibihugu bikize byemera imfashanyo ivuye hanze [iyo ari mu gihe cy’amakuba]”.

Hossam Elsharkawi, ukuriye akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati n’Afurika y’amajyaruguru mu muryango utabara imbabare wa Croix-Rouge na Croissant-Rouge (IFRC, mu mpine y’Icyongereza), yajijinganyije ku kunenga abategetsi ba Maroc muri iki gihe kigoye, ariko avuga ko byanze bikunze indi mfashanyo y’amahanga izacyenerwa.

Uwo muryango urimo guha amafaranga ishami ryawo rya Croissant-Rouge rikorera muri Maroc, ariko IFRC ifite amatsinda y’impunguke yiteguye gutabara akajya mu gihugu, igihe yaba abyemerewe.

Elsharkawi ati: “Dufite ubunararibonye bw’imyaka 30 mu bintu nk’ibi, tuzi uko bikorwa – bazacyenera imfashanyo y’amahanga.

“Ubutabazi bwaho [muri Maroc] bwakoze akazi keza cyane kugeza ubu ariko barananiwe cyane ku munsi wa gatatu kandi bazacyenera iyo mfashanyo y’inyongera”.

Itsinda rigizwe n’abantu bane ry’Ubwongereza, bo mu bijyanye n’ubuzima, isukura n’inzobere mu mikorere n’ibikoresho, bo mu muryango w’ubugiraneza wa UK-Med, ryageze muri Maroc ku wa mbere. Bavuga ko ari “itsinda ry’imbere” ribanziriza abandi, abandi na bo bakaba bategereje kujya muri Maroc.

Tom Godfrey, ukuriye iryo tsinda, ryabwiye BBC ko rizerekeza mu mujyi wa Amizmiz wo mu majyepfo y’igihugu, aho bazifatanya n'”itsinda rigari ry’ubutabazi bakorane n’abategetsi baho bo mu rwego rw’ubuzima”.

Yongeyeho ko nubwo abandi bashobora kuza, “ntidushaka kuzana ubundi bushobozi keretse Leta ya Maroc ibucyeneye”.

Abakozi barimo gukora ubutabazi bavuye mu mahanga, nyuma y’umujyi wa Ouirgane muri Maroc, ku itariki ya 10 Nzeri (9) mu 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *