Koreya ya Ruguru – Uburusiya: Muri Gariyamoshi, Kim Jong Un yageze i Vladivostok guhura na Putin

Perezida Kim Jong Un wa Koreya Ruguru yambutse umupaka yinjira mu Burusiya aho agiye gusura mugenzi we Vladimir Putin.

Byitezwe cyane ko baganira ku ntwaro muri iki gihe Uburusiya buhanganye n’igitero cyo kwivuna cya Ukraine, nk’uko abategetsi ba Amerika babivuga.

Minisiteri y’ingabo ya Koreya y’Epfo yemeje ko gariyamoshi y’umutamenwa ya Kim yinjiye mu Burusiya mu gitondo kare kuri uyu wa kabiri.

Ubu irimo kwerekeza i Vladivostok, aho Uburusiya burimo kwakirira inama y’ubukungu y’ibihugu by’iburasirazuba.

Urwo rugendo byitezwe ko rumara andi masaha atandatu.

Guhura kw’aba bategetsi babiri gushobora kuba kuri uyu wa kabiri nk’uko ibinyamakuru byaho bibitangaza – nubwo itangazo rya Kremlin, ibiro bya Putin – ryari ryavuze ko bazahura “mu minsi iza”.

Kim aherekejwe n’abategetsi bakuru muri guverinoma ye, barimo abo mu gisirikare, nk’uko ikinyamakuru cya leta yaho KCNA kibitangaza.

Amafoto yatangajwe n’ikinyamakuru cya Leta, yerekana Kim apepera n’akaboko ahagaze ku muryango wa gariyamoshi ye ubwo yari igiye guhaguruka i Pyongyang.

Igikuru mu bigomba kubahuza ni ukuba Koreya ya Ruguru yaha Moscow intwaro zo kwifashisha mu ntambara na Ukraine, nk’uko umwe mu bategetsi muri Amerika yabitangarije ikinyamakuru CBS cyo muri Amerika.

Kim aheruka mu ruzinduko mu mahanga, nabwo i Vladivostok, mu 2019 mu nama na Putin nyuma yo guhagarara kw’ibiganiro ku gusenya intwaro kirimbuzi Kim yagiranaga n’uwari Perezida Donald Trump.

Gariyamoshi ye y’umutamenwa itwaye kandi nibura imodoka 20 nazo z’imitamenwa, bituma iremererwa kurushaho. Ubwo buremere bwayo butuma igenda buhoro cyane – ishobora kugenda ku muvuduko gusa wa 59km/h.

Ibiro bya perezida wa Amerika bivuga ko bifite amakuru mashya ko ibiganiro ku ntwaro hagati ya Koreya ya Ruguru n’Uburusiya “birimo kwihuta”.

John Kirby, umuvuguzi w’ikigo National Security Council cya Amerika, mbere yatangaje ko Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya, Sergei Shoigu, yagerageje “kumvisha Pyongyang ko ikwiye kubagurisha intwaro za muzinga n’amasasu” mu rugendo aherukamo muri Koreya ya Ruguru.

Uburusiya na Koreya ya Ruguru byombi bifite ibintu buri kimwe gikeneye, nk’uko bitangazwa na Ankit Panda wo mu kigo Carnegie Endowment for International Peace.

Yabwiye BBC ati: “Icyangombwa ubu ni uko bumvikana igiciro cyo kwishyura ibyo buri ruhande rwifuza ku rundi.”

Birashoboka cyane ko Uburusiya busaba Koreya ya Ruguru intwaro zemewe n’amategeko y’intamabara ku isi, zirimo za muzinga n’amabombe yazo, nabwo bugaha Koreya ibiribwa n’ibikoresho nkenerwa by’ibanze, no gukomeza kuyivuganira ahandi nko mu Muryango w’Abibumbye, nk’uko abivuga.

Ati: “Ibi bishobora gufungurira Koreya ya Ruguru koherereza Uburusiya izindi ntwaro zikaze bigafasha Uburusiya gusigasira ububiko bw’intwaro zabwo zemewe.”

Bivugwa ko Uburusiya bwaba bukeneye ibisasu bya 122mm na 152mm kuko ububiko bwabyo ubu burimo gushira, gusa biragoye kumenya uko izo Koreya ya Ruguru ifite zingana, kubera uburyo ikorera mu ibanga.

Intwaro zerekanywe muri Nyakanga(7) mu guhura kwa Perezida Kim na Minisitiri Shoigu zarimo misile zambukiranya imigabane bise Hwasong.

Icyo gihe bwari ubwa mbere Kim afunguriye imiryango y’igihugu abashyitsi bo hanze kuva mu cyorezo cya Covid.

Amerika yaburiye Koreya ya Ruguru ku guha intwaro Uburusiya. Gusa Amerika nayo – n’inshuti zayo – biha intwaro Ukraine, bitanga impamvu ko ari igihugu cyasagariwe.

Ibiro Kremlin bya Perezida Putin byavuze ko Uburusiya “butitaye” ku kuburira kwa Washington ahubwo izita ku nyungu za Pyongyang na Moscow.

Amafoto

Muri Nyakanga (7), Minisitiri w’Ingabo w’Uburusiya Sergei Shoigu yasuye Koreya ya Ruguru

 

Buri ruhande rufite icyo urundi rushaka…aha ni mu 2019 ubwo Kim aheruka guhura na Putin mu Burusiya

 

Kim Jong Un asezera abasigaye ahagarutse i Pyongyang agana i Burasirazuba i Vladivostok mu Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *