Gakenke: Abagituye ahashyira ubuzima mu Kaga basabye kwimurwa Amazi atararenga Inkombe

Bamwe mu baturage bagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga mu Karere ka Gakenke, basabye ko bakwimurwa byihutirwa bitewe n’Imvura iteganyijwe kugwa, kuko ishobora kuba nyinshi ikaba yakongera kubateza ibiza bishobora no gutwara ubuzima bwabo.

Mu mvura nyishi  yaguye mu duce dutandukanye mu Karere ka Gakenke, yatumye urugendo rwacu rwerekeza  ku mudugudu wa Kagano mu Murenge wa Muzo rugorana ariko ku bw’amahirwe tugerayo amahoro.

Nzamwita Aline ni umubyeyi w’abana 5 naho Rwakageyo Theogene afite abana 3, ni bamwe mu bagize imiryango 10 imaze gutuzwa muri uyu mudugudu.

Inzu batujwemo zigizwe n’ibyumba 3 n’uruganiriro, igikoni, ubwoherero n’ibigega bifata amazi.

Uwamahoro Liliane we aherutse gutuzwa muri site ya Kinama mu Murenge wa Mugunga, avuga ko akurikije uko imvura yaraye igwa, asanga  abakiri mu manegeka bafite ubushobozi bakwimuka, abatabufite bagafashwa.

Gakenke ni Akarere kazwiho kugira imisozi miremire ihanamye, ndetse hakunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi.

Bamwe mu bagituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bavuga ko bategereje kwimurwa na leta, nubwo ku rundi ruhande hari abafite ubushobozi binangiye gusiga imitungo yabo.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gakenke, Niyonsenga Aimee Francois avuga ko mu ingengo y’imari y’uyu mwaka hari imiryango irenga 200 bateganya kwimura.

Bamwe mu batuye Gakenke bavuga ko ngo bakurikije integuza bahora babwirwa n’ubuyobozi ko imvura izagwa ari nyinshi, kuri ubu bafashe ingamba zo kuzirika Ibisenge by’inzu no guca imiyoboro y’amazi.

Muri uyu mwaka, Akarere ka Gakenke kamaze kwimura imiryango irenga 180 yatujwe mu midugudu kuri site zateganyijwe.

Ni mu gihe hakiri imiryango irenga 1000 ikeneye kwimurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *