Karongi: Basabye isubukurwa ry’imirimo yo kubaka Sitade

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi, batangaje ko bababajwe n’uko imirimo yo kubaka Sitade ya Rubengera yahagaze, nyamara ari cyo Kibuga cyonyine kigezweho cyari kuba kibarizwa muri aka Karere.

Imirimo yo kubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera yari yatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho byari biteganyijwe ko hazabanza kubakwa ikibuga cyiza cyujuje ibyangombwa byose n’ingero zose z’ikibuga mpuzamahanga cy’umupira w’amaguru, hanyuma ibyo byarangira hakazakurikiraho kubaka stade ntoya.

Gusa ubu iyo ugeze aho iyi mirimo yakorerwaga, ibintu byose byarahagaze, n’uruzitiro rwari rwarashyizweho rwarasenywe.

Mu kibuga hagati hamwe harunze amabuye menshi n’imisenyi byifashishwaga mu kubaka urukuta rukikije ikibuga, mu gihe hari ahandi hameze ibyatsi ku buryo usanga abana baragiyemo ihene. Bigaragara ko nta kintu giherutse kuhakorerwa.

Abaturage twahasanze bavuga ko batazi icyahagaritse iyi mirimo, nyamara bari baratangiye kwishimira ko kera kabaye Karongi igiye kugira ikibuga kizima.

 

Mu kiganiro kigufi ku murongo wa Telephone n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile, yatangaje ko kubaka ikibuga cya Mbonwa na Sitade byose byahagaze bigizwemo uruhare n’inzego nyinshi zitandukanye ngo nyuma yo gusanga hari ibitarubahirijwe mbere yo gutangira imirimo.

Icyakora ngo nibimara kunozwa, imirimo izakomeza.

Nta kibuga cy’umupira w’amaguru gitunganyije neza kandi cyujuje ibisabwa kiba i Karongi.

Ibikunze kugaragara mu mirenge ni ibyo abaturage bagenda bahanga mu bikorwa by’umuganda.

Iki gikorwaremezo ni kikaba ari kimwe mu byo abaturage bifuza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *