Volleyball: Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba ku nshuro ya 14 ryatashye mu Mujyi wa Kigali

Kuri iki Cyumweru, mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo hasojwe Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye Ishuro ry’Indatwa n’Inkesha (GSOB), mu gihe cy’Imyaka 14, kuva mu 1995-2009 atabarutse.

Iri rushanwa ngaruka mwaka, ryegukanywe n’ikipe ya APR WVC n’iya Kaminuza ya Kepler.

Ku mukino wa nyuma, APR WVC yatsinze Police WVC amaseti 3-0,  ibi ni nabyo Kepler yakoreye Police VC.

APR WVC ikesha kwegukana iki gikombe kuba yari ifite Serivise zikomeye, zitasiganye na Buroke ndetse no kwarura imipira neza, mu gihe Police WVC yari yagowe no kwihagararaho.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Kaminuza ya East Africa y’u Rwanda (EAUR) mu mukino waa kimwe cya kabiri, mu gihe kuri finali yatsinze Police WVC amaseti 3-0 (25-17, 25-18, 25-21).

Mu kiciro cy’abagabo, Kepler yatsinze Police VC, amaseti 3-0 (27-25, 25-21, 25-20).

Kepler yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Kigali Volleyball Club (KVC) amaseti 3-0, ibi ni nabyo Police VC yakoreye ikipe y’Akarere ka Gisagara (Gisagara VC).

Mu kiciro cy’abakiri bato, Akademi y’ikipe ya Gisagara yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS amaseti 3-1 (16-25, 25-23, 25-21, 25-18).

Uretse izatwaye ibikombe, mu kiciro cy’abagore, Ikipe y’ikigo k’Igihugu k’Imisoro, RRA WVC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Kaminuza ya East Africa y’u Rwanda (EAUR) amaseti 3-0, mu gihe Gisagara yatsinze KVC amaseti 3-0.

Ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa, yakinwe umukino wo gusiganwa ku magare, wakinwe mu kiciro cy’abakiri bato.

Uretse amagare kandi, abanyeshuri banarushanyijwe mu Koga muri Pisine.

Umwaka ushize, iri rushanwa ryegukanywe n’amakipe yombi ya Police, yanatsindiwe ku mukino wa nyuma.

Amafoto

Kepler Volleyball Club

 

The New Times
APR WVC

 

APR women lifted the title after beating Police women team 3-0.
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *