Rwanda: Wakora iki ngo uhabwe ishimwe rishingiye kuri TVA?

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Gashyantare 2024 iheruka kwemeza Iteka rya Minisitiri rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro.

Rigena ko umuguzi waka inyemezabuguzi ya EBM azajya ahabwa 10% by’umusoro wa TVA mu gihe uwareze umuntu runaka unyereza umusoro binyuze mu kudatanga fagitire azajya ahabwa 50% by’amafaranga uwo muntu azajya acibwa nk’ibihano.

Mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Mbere, cyagarutse ku nyungu zitezwe kuri izi ngamba zashyizweho.

Cyatumiwemo na Komiseri wungirije ushinzwe kugenzura Umusoro mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Emmy Mbera; Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Walter Hunde Rubegesa n’Umunyamakuru Dukuzumuremyi Joseph.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu korosha uburyo Abanyarwanda batanga umusoro kuko kugeza ubu abarenga ibihumbi 100 bakoresha EBM mu gihugu.

Komiseri wungirije ushinzwe kugenzura Umusoro muri RRA, Emmy Mbera, yavuze ko uyu munsi hari aho bigoye gukurikirana ubucuruzi butanditse ariko byajya ku murongo mu gihe ikoranabuhanga ryimakajwe.

Ati “Twese twemeye ko twishyura bikajya mu ikoranabuhanga, byakoroha, ubu biragoye kureba ni nde mucuruzi muto?’’

Mu guharura inzira yo gutahura abanyereza imisoro, RRA yashyizeho ishimwe ku baka EBM n’abatunga agatoki abanyereza umusoro.

Ni icyemezo abaturage bakiriye neza ndetse abaturage bo mu Karere ka Rubavu baganiriye na Radiyo na Televiziyo by’Igihugu.

Umwe yagize ati:“Twacyakiriye neza, hari inyungu ku muturage no kuri Leta. Kuba Leta yabyemeye, bizaba ari inyungu kuri twese.’’

Undi ati:“Turacyakira neza cyane, 10% kuri EBM bizatuma tugura ibintu byinshi cyane. Bizatuma dusaba fagitire cyane kandi binadutere imbaraga.’’

Bavuze ko imbogamizi bayibona mu buryo amafaranga azajya abikuzwa n’uko azajya atangwa.

Komiseri wungirije ushinzwe kugenzura Umusoro muri RRA, Emmy Mbera, yavuze ko yavuze ko amafaranga azajya atangwa azashyirwa kuri telefoni.

Ati:“Uzahabwa iki gihembo, bizasaba ko yiyandikisha, azatanga nimero ya telefoni n’indangamuntu ye. Bizaba bihujwe ku buryo tubona nimero y’indangamuntu ye, ku buryo tubona nimero ya telefoni hirya no hino.’’

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyashinzwe mu 1998. Mbere imisoro n’amahoro yakusanyirizwaga muri Minisiteri y’Imari.

Mu mwaka wa mbere, RRA ikijyaho, yari ifite abasora 633 mu gihe ubu abanditse barenga ibihumbi 300.

Mu 1998, u Rwanda rwinjizaga miliyari 59,9 Frw mu gihe ubu rugeze kuri miliyari 3000 Frw ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *