Koga: Abatoza n’Abayobozi basabwe kurwanya ikoreshwa ry’Imiti yongerera imbaraga abakinnyi no kwimakaza ihame ry’uburinganire

Abatoza n’abayobozi b’amakipe 10 y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda (RSF), bahawe amahugurwa ajyanye no kurwanya ikoreshwa ry’imiti yongerera imbaraga abakinnyi ndetse no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Siporo.

Yateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, ku bufatanye n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wo Koga ku Isi.

Aya mahugurwa y’umunsi umwe, yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 02 Werurwe 2024, akorerwa mu Cyumba k’Inama cya Minisiteri ya Siporo.

Amasomo ajyanye no kurwanya ikoreshwa ry’imiti yongerera imbaraga abakinnyi, yatanzwe na Dr. Kwihangana Prosper, umuyobozi wa Komisiyo y’Ubuvuzi mu Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, mu gihe ajyanye no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Siporo hagamijwe kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, yatwazwe n’umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Ubuvuzi muri iri Shyirahamwe, Dr. Zimurinda Alain.

Atangiza aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, Girimbabazi Rugabira Pamela, yibukije abayitabiriye ko ari ingenzi bityo ko bakwiriye kuzirikana uburemere bwayo no kuzayabyaza Umusaruro hagamijwe ineza y’abakinnyi n’iterambere rya Siporo mu gihugu.

Agaruka ku ngaruka zo gukoresha Imiti yongerera Imbaraga abakinnyi, Dr. Kwihangana yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko iya mbere ikomeye ari uguhagarikwa burundu, ibi bikaba bitanasigana no kuba umukinnyi asebeje Igihugu cye, bityo asaba kubirinda abakinnyi batoza.

Yitsa ku ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire muri Siporo hagamijwe kurwanya ihohoterwa, Dr. Zimurinda Alain, yasabye abatoza n’abayobozi kwirinda ubucuti ubwo aribwo bwose hagati y’abo n’Abakinnyi.

Aha, yavuze ko ibi bishobora gushora impande zombi mu byaha byabangamira Umudendezo w’Abakinnyi by’umwihariko mu gihe hakwitwazwa uburenganzira bafite ku bakinnyi bakabakoresha Igihohoterwa.

Aya mahugurwa yasize hatowe Komisiyo ijyanye no gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Siporo, iyi ikaba igizwe na; Mutesi Jamira, Mugabo Alphonse na Dusabimana Salama.

Abitabiriye aya mahugurwa bari bahagarariye Amakipe agizwe na; Cercle Sportif de Kigali, Les Daulphins, Vision Jeunesse Nouvelle, Gisenyi Beach Boys, Cercle Sportif de Karongi, Mako Sharks, Aquawave, Rwesero Swimming Club, Rwamanaga Canoe & Aquatic Sports na Rubavu Sporting Club.

Yasojwe abayitabiriye bahabwa Seritifika zihamya ko Amasomo bahawe bayacengeye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *