Rwanda: Impunzi z’Abanyecongo ziri mu Nkambi y’i Karongi na Rubavu zakoze Imyigaragambyo

Impunzi z’Abanyecongo ziri mu Nkambi ya Kiziba i Karongi n’iya Nkamira i Rubavu zaramukiye mu rugendo rw’imyigaragambyo rwo kwamagana Jenoside iri gukorerwa Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo n’ahandi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Ni urugendo rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Werurwe 2024.

Impunzi zo mu Nkambi ya Kiziba zazindukiye mu rugendo rw’amahoro ziri gukora zizenguruka inkambi yose ndetse zabanje gufata umunota wo kwibuka Abatutsi baguye mu bwicanyi buri kubakorerwa. Rwakozwe n’ab’ibyiciro bitandukanye barimo abana, ingimbi n’abangavu, abakecuru n’abasaza.

Izi mpunzi ziri kugenda zisubiramo amagambo yo kwamagana ubuyobozi bwa RDC butagira icyo bukora ngo buhagarike Jenoside ndetse n’ibihugu by’amahanga bifasha ubutegetsi mu bikorwa biyitiza umurindi.

Bitwaje kandi ibyapa byinshi byanditseho amagambo yamagana Jenoside, bigira biti “Impunzi z’Abakongomani twamaganye Jenoside iri gukorwa na Leta ya RDC, igakorerwa Abatutsi bo muti Nord Kivu, Abanyamulenge bo muri Sud Kivu n’Abahema bo muri Ituri.’’

Inkambi ya Kiziba irimo impunzi z’Abanye-Congo barenga ibihumbi 14, bayimazemo imyaka 28.

Mu Karere ka Rubavu, impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu Nkambi y’agateganyo ya Nkamira na zo zazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana leta yabo ya RDC iri gukorera Jenoside abaturage bayo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ubusabe bwabo bushingiye ku guhamagarira imiryango mpuzamahanga gusaba leta guhagarika Jenoside bagasubira mu gihugu cyabo, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR irimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wambukanye uwo mugambi mubi w’ingengabitekerezo yo gukomeza kurimbura Abatutsi.

Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa RDC, u Rwanda rumaze kwakira impunzi zisaga ibihumbi 13 zo muri iki gihugu mu myaka ibiri ishize. Ziganjemo izo muri Kivu y’Amajyaruguru, zatangiye guhungira mu Rwanda mu ntangiriro za 2022 ubwo imirwano hagati y’Umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Congo, FARDC, yakazaga umurego.

Imibare ya Minisiteri ishinzwe Ubutabazi igaragaza ko kugeza muri Mutarama 2024, u Rwanda rwakiriye impunzi 13.797.

U Rwanda rusanzwe rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 80 z’Abanye-Congo ziganjemo izirumazemo imyaka isaga 28. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *