Volleyball: Forefront yegukanye Memorial Kayumba ku nshuro ya 13

Kuri iki Cyumweru mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo hasojwe Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel ryakinwaga ku nshuro ya 13.

Kuri iyi nshuro, Amakipe ya Forefront mu kiciro cy’abagore n’abagobo niyo yegukanye iki gikombe.

Mu kiciro cy’abagore, Forefront yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-2 mu gihe mu bagabo yatsinze REG Volleyball Club amaseti 3-1.

Iri rushanwa ritegurwa na Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB) Padiri Kayumba yabereye Umuyobozi kuva mu 1995 kugeza mu 2009, ryitabiriwe n’amakipe yo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagabo n’abagore, Amashuli yisumbuye ibyiciro byombi n’amakipe y’abakanyujijeho.

Ritegurwa mu rwego rwo kumuha Icyubahiro, by’umwihariko ku musanzu we gukuza Impano za Volleybaal, bikaba akarusho muri iri Shuli rya Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB).

Mu uryo butari bwitezwe ariko bwagaragariraga amaso bitewe n’uburyo yari yashyize imbaraga muri iri rushanwa, Forefront yari iryitabiriye ku nshuro ya mbere yakanze abantu ubwo yaryegukana mu byiciro byombi, imaze gutsinda amakipe asanzwe arimenyereye.

Mu bagabo, nyuma yo kubazwa gutsinda Iseti ya mbere ku manota 26-24, Forefront yagarukanye imbaraga itsinda andi maseti 3 yakurikiyeho, ku manota 25-22,25-22, 25-19.

Mu kiciro cy’abagore ho yari amacumu acanye, kuko amakipe yombi yatandukanyijwe n’Iseti ya kamarampaka izwi nka Seoul. (25-23,24-26, 25-15,13-25, 16-14).

Uretse kwegukana Igikombe, Forefront yanahembwe Amafaranga 500,000 y’u Rwanda nk’igihembo nyamukuru.

Uretse ku kiciro cya mbere (Serie A), mu kiciro cya kabiri (Serie B), Groupe Scolaire Saint Joseph y’i Kabgayi niyo yegukanye Igikombe imaze kwisasira Nyanza TSS amaseti 3-2.

Mu kiciro kibanza cy’Amashuli yisumbuye, Igikombe cyegukanywe na Groupe Scolaire Mugombwa itsinze Petit Seminaire Virgo Fidelis ku mukino wa nyuma, mu gihe mu bakanyujijeho, cyatwaye na Umucyo itsinze Toute Age amaseti 3-2.

Uko amakipe yakurikiranye:

Serie A – Abagabo
Forefront 3-1 REG
1. Forefront 🏆🥇
2. REG Volleyball Club 🥈
3. Gisagara Volleyball Club 🥉
Serie A Abagore
Forefront 3-2 RRA
1. Forefront 🏆🥇
2. Rwanda Revenue Authority 🥈
3. RP-IPRC Kigali 🥉
Serie B
GS St Joseph Kabgayi 3-2 Nyanza TSS
1. GS St Joseph de Kabgayi 🏆🥇
2. TTS Nyanza 🥈
3. Groupe Scolaire Officielle de Butare 🥉
Ikiciro kibanza cy’Amashuli yisumbuye ‘O Level’
GS Mugombwa 3-2 PSVF
1. Groupe Scolaire Mugombwa 🏆🥇
2. Petit Seminaire Virgo Fidelis 🥈
Abakanyujijeho ‘Veterans’
Umucyo Club 3-2 Tout Age
1. Umucyo 🏆🥇
2. Toute Age 🥈
3. Rusizi 🥉
Nyumuma yo kwegukana iri Rushanwa, Ntagengwa Olivier, Kapiteni wa Forefront y’abagabo, wanatowe nk’uwahize abandi aganira n’Itangazamakuru yagize ati:”Ni iby’agaciro kuba ntwaye iri Rushanwa ku nshuro yange ya mbere, by’umwuhariko ndaritura Padiri Kayumba wambereye Umurezi, mushimire ko yandemyemo Umugabo”.
“Kuri twe nk’ikipe ya Forefront, ni ubutumwa dutanze ko dushoboye, icyo dusaba abo bireba ni ugukomeza kutuba hafi, natwe turabizeza kutazabatetereza”.
Munezero Valentine usanzwe ukinira APR Volleyball ariko wari mu bakinnyi bifashishijwe na Forefront muri iri rushanwa bitewe n’uko ikipe ye itaryitabiriye kandi n’amategeko akaba abimwemerera, agaruka ku gikombe yahesheje iyi kipe no kuba ariwe watowe nk’umukino warihizemo abandi, yagize ati:”Umutima wange uranezerewe. Iyo ikipe yakwitabaje hari izindi mbaraga iba yakubonyemo. Nza muri iri rushanwa nasabye Imana ngo izamfashe nditware, kuko iyo bitaba bityo abampaye akazi bari gukeka ko naze kubitangira”.
“Agaruka ku murage Padiri Kayumba azakomeza kwibukirwaho muri uyu mukino, yagize ati:”Yitaba Imana nari muto mu myaka, gusa iyo ndebye uburyo iri rushanwa ritegurwa n’uko ryitabirwa, binyereka ko yari umuntu udasanzwe”.
Image
Uretse imikino ya Volleyball, mu kwibuka Padiri Kyumba hanakozwe n’Amarushanwa yo Koga, aho abahize abandi nabo babihembewe.

 

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *