Mico The Best yatawe muri Yombi

Turatsinze Prosper uzwi ku mazina y’Ubuhanzi nka Mico The Best uzwi mu Njyana ya Afrobeat i Kigali, yatawe muri Yombi kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Werurwe 2023, nyuma yo gufatwa atwaye Imodoka yanyweye Ibisindisha.

Amakuru agera kuri THEUPDATE avuga ko uyu Muhanzi yafatiwe ahazwi nko kuri Ruliba, ku Rugabano rw’Akarere ka Kamonyi na Nyarugenge.

Polisi ivuga ko nta muntu ugomba kunywa ibisindisha birengeje umusemburo uri hejuru y’igipimo cya 0.8 narangize ajye gutwara ikinyabiziga.

Afungiye kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Agomba gufungwa iminsi itanu, agatanga 150,000 Frw biteganywa nk’igihano cy’uwatwaye imodoka yasinze, ndetse n’imodoka igafatirwa.

Uyu muhanzi amaze iminsi arangije amaserano na bareberera inyungu ze muri KIKAC Music yaramazemo imyaka 5 kugeza ubu nta Label arikubarizwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *