Rwanda: Isimbi Denise ‘Natasha’ yinjiye mu Ruhando rwa Muzika  (Amafoto)

Isimbi Denise yinjiye ku isoko rya Muzika nka “Natasha”. Uyu mwali uretse wari usanzwe ari Umwanditsi mwiza w’Indirimbo z’Urukundo, kuri ubu yatangiye urugendo rwo kuziririmba.

Nk’umwangavu, agaragara nk’utanga ikizere, nyuma yo gushyira hanze Indirimbo ye ya mbere yise ‘Mushya’, yakozwe na Producer Papitto mu buryo bw’Amajwi, Amashusho agakorwa na Onesme.

Impano ye yatangiye kugaragara cyane muri 2014, nyuma yo kubona ko yavamo Umuhanzikazi mwiza.

Yahise agira igitekerezo cyo kwandika Indirimbo ze kugera atangiye kuzishyira hanze, inzozi zibe impamo n’ubwo kubona amafaranga amujyana studio yari ikibazo.

Mu kiganiro yagiranye na THEUPDATE, yavuze ko muri gahunda afite muri Muzika, iza imbere ari ugushyira Itafari rye ku iterambere rya Muzika Nyarwanda.

Yagize ati:

Nanjye nje gufata Itafari ngatereka ku iterambere ry’Umuziki Nyarwanda, kandi nifuza ko Umuziki wanjye wagera kure hashoboka nk’Umunywandakazi.

Yakomeje agira ati:

Inama nagira Abakobwa bashaka kwinjira mu Muzika, ni uko bagomba kuba maso, kuko rimwe na rimwe hari gihe bagushuka ngo bazagufasha kugirango muryamane, bityo iyo utabaye Maso ushiduka bose bakuzengurutse ntan’icyo bagufashije.

Kugeza ubu, Natasha amaze gushyira hanze Indirimbo 3 zirimo na Mushya, ariyo ya mbere yatangiriyeho.

Uretse iyi, harimo Sagahararo na Chocolate aherutse gushyira hanze yakozwe na Beatkiller n’ubwo atarabona Management.

Ashimira inshuti zimuba hafi mu bikorwa bya muzika, zirimo by’umwihariko El Celeste Designer na Shadrak.

Natasha yifuza kugeza Umuziki Nyarwanda ku Ruhando mpuzamahanga

 

Chocolate ni imwe mu Ndirimbo uyu Muhanzi amaze gushyira hanze. 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *