Uzabumugabo Virgile yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango w’Abasukuti mu Rwanda

Uzabumugabo Virgile yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango w’Abasukuti mu Rwanda mu gihe cy’Imyaka Ine iri imbere.

Yatowe n’Inteko rusange yateranye tariki ya 24 Gashyantare 2024, umunsi umwe mbere y’uko hasozwa Icyumweru cyahariwe Ubusukuti, cyasorejwe mu Karere ka Muhanga kuri Sitade ya Muhanga tariki ya 25 Gashyantare 2024.

Uzabumugabo azakorana na Nikuze Sandrine watorewe umwanya wa Komiseri Mukuru wungirije, mu gihe Samantha Giramata yatowe nk’Umunyamabanga Mukuru.

Abandi ba Komiseri batowe bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango w’Abasukuti mu Rwanda barimo;

• Komiseri ushinzwe Umutungo: Gihana Olivier
•Komiseri ushinzwe Inyigisho n’Amahugurwa: Nshimiyimana Gilbert
• Komiseri ushinzwe Itumanaho n’Ubutwererane: Agahozo Ornella
• Komiseri ushinzwe Iterambere: Akarilumutima Fabien

Nyuma yo gutorwa, Uzabumugabo yashimiye abanyamuryango bongeye kumugirira ikizere, abasezeranya kutazabatenguha.

Yagize ati:“Ku ikubitiro, njye na Komite tuzibanda ku bukangurambaga bwo kuzamura Ubusukuti mu Turere no kongera kugarura Abasukuti bakuze batakigaragara mu bikorwa bya buri munsi by’Umuryango w’Abasukuti”.

“Twatanze ubusabe bw’uko Igihugu cyacu cyazakira Inteko rusange y’Umuryango w’Abasukuti ku Isi. Mu gihe ubusabe bwacu bwakemerwa, ikazakirwa mu 2027, aho biteganyijwe ko Ibihugu bisaga 174 bizayitabira”.

Icyumweru cyahariwe Ubusukuri mu Rwanda cyasize uyu Muryango wungutse Abasukuti bashya 270.

  • Incamake y’Amavo n’Amavuko y’Umuryango w’Abasukuti mu Rwanda

Umuryango w’Abaskuti watangiye mu Rwanda ahagana muri 1950.

Muri icyo gihe hari abaskuti babarizwaga muri Butare na Cyangugu ariko bakaba barabarizwaga muri Association y’Abaskuti b’Ababirigi.

Mu 1964, abaskuti bari bafite icyicaro muri College ya Saint Andre ya Kigali batekereje gushinga Federation Scoute Cathorique au Rwanda.

Ku itariki 27 Ukuboza 1966, I Butare, abaskuti ba mbere bakoze amasezerano abinjiza mu muryango w’Abaskuti mu Rwanda.

Muri Mutarama 1968, I Kigali habereye inama ya mbere y’abayobozi: Hatorwa Umuyobozi Mukuru banasaba uwazaba Aumonier National.

Tariki 27 Ukuboza 1968, hasohotse Iteka rya Minisitiri ryemera Association y’Abaskuti gukorera mu Rwanda.

  • Uko uyu Muryango washinze Imizi kugeza umenywe no hakurya y’Imbibi

Wamenyekanye mu ruhando rw’Amahanga mu Nama Nkuru ya 25 y’Umuryango w’Abaskuti ku Isi Yose yabereye COPENHAGUE mu guhugu cya Danimarike tariki 22 Kanama 1975.

Ikicaro cy’Umuryango w’Abaskuti ku Isi yose cyabaga I Geneve mu Busuwisi.

Icyo gihe abaskuti bari bamaze kuba Milliyoni 15 ku Isi hose babarizwa mu bihugu 115.

Kuva mu 1977, ASR yinjiye muri Conference Internationale Cathorique du Scoutisme (CICS).

Muri Gashyantare 1971, i Butare nibwo hashinzwe CENTRE DE FORMATION SCOUTE (CFS).

Intego yayo yari iyo gufasha abaskuti barangije amashuri abanza kubona amasomo n’inyigisho z’inyongera z’imyaka 3 zibafasha kuzinjira mu buzima bemye.

Nyuma , n’urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga amashuri abanza rwemerewe gukurikirana ayo masomo.

Ayo masomo yari agizwe n’ubumenyi rusange ndetse n’ubumenyi ngiro.

Ubumenyi rusange bwari bugizwe no kwiga indimi: ikinyarwanda, igifaransa, imibare, ubumenyi bw’isi n’Iyobokamana.

Ubumenyi ngiro bwari bugize 60% by’amasomo yose bigagamo ubuhinzi, ubworozi, gusudira, ubudozi, guteka imigati,ubumenyi bwo mu icapiro,kubumba amatafari,ubworozi bw’amafi, Imyidagaduro ntiyari yaribagiranye kuko bigaga guhamiriza no kuvuza ingoma.

Mu Rwanda, Ubuskuti bwakurikije imitekerereze ndetse n’ubushobozi bw’ibyariho.

Mbere, bwakorerwaga mu Mijyi kurusha mu Byaro, nyuma y’Imyaka micye, bwaje no kugera mu byaro.

Mu Mwaka wa 1976, uyu Muryango wabaye indashyikirwa mu guha uwo Mwaka insanganyatsiko yo kwita UMWAKA wa 1976 “UMWAKA WO GUTERA IBITI” aho buri Muskuti yihaye intego yo gutera ibiti 10 aho atuye.

Icyo gikorwa cyongeye gukorwa ku munsi nyirizina wo gutera ibiti uba mu kwezi k’ Ugushyingo.

Muri 1981, CSRD zari 14 mu gihugu hose, harimo izimaze gushinga imizi n’izigitangira kwiyubaka.

Uyu Muryango washyizeho Ubuskuti bwihariye bw’abafite Ubumuga butandukanye.

Hashingwa aba Louveteaux, Abaskuti, Inyamanza n’Abagide i Gatagara, i Rwamagana mu bafite Ubumuga bw’Ingingo no mu Kigo cy’abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga cya Butare.

Amafoto

Virgile Uzabumugabo, yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango w’Abasukuti mu Rwanda muri Manda y’Imyaka Ine iri imbere

 

Nyuma yo gutorwa, Komite nshya yarahiriye inshingano yatorewe

 

May be an image of 9 people
Umuryango w’Abasukuti mu Rwanda, warahije Abasukuti bashya 270.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *