Rwanda: Icyumweru cyahariwe Ubusukuti cyasorejwe mu Karere ka Muhanga

Icyumweru cyahariwe Ubusukuti mu Rwanda cyasorejwe mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Ni igikorwa cyabereye kuri Sitade ya Muhanga tariki ya 25 Gashyantare 2025.

Isanganyamatsiko y’iki Cyumweru yagiraga iti:“Musukuti, gira uruhare mu kwimakaza ubufatanye bugamije imbere heza”.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye Ubuyobozi bwite bwa Leta, Abamadini n’Amatorero, ab’Ibigo by’Amashuri bibarizwa u Ntara y’Amajyepfo n’ababyeyi bari baherekeje abana.

Hari kandi Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, Padiri ushinzwe Urubyiruko mu Nama nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda, intumwa y’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga na Hadji Assoumani Niyigena wari intumwa ya Imam w’Abayisilamu mu Karere ka Muhanga.

Atangiza uyu muhango, Umuyobozi w’Umuryango w’Abasukuti mu Rwanda, Uzabumugabo Virgile yagize ati:“Ndabashimira uko mwitwaye. Icyumweru cy’Ubusukuti kirarangiye, ariko ibikorwa by’Ubusukuti ntibirangiye”.

“Rubyiruko, mukwiye gukura Amaboko mu Mifuka mugakora kugira ngo impano mufite zibabesheho”.

“Mugendere kure ababashora mu bishuko birimo gukoresha Ibiyobyabwenge, Ubusinzi, Ubusambanyi n’ibindi byashyira iherezo kuhazaza hanyu”.

Mu kiganiro yahaye abitabiriye isozwa ry’iki Cyumweru, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Ikenurabushyo ry’Urubyiruko, Padiri Alexis Ndagijimana yabibukije Urubyiruko Indangagaciro yo kubaha, kumvira no kurangwa no bashima.

Ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga hakiriye uyu Muhango, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere myiza, Byicaza Jean Claude, mu ijambo yageneye abawitabiriye yagize ati:“Mu izina ry’Akarere, twishimiye kuba mwarahisemo ko iki Cyumweru gisorezwa mu Karere kacu”.

Yunzemo ati:“Rubyiruko, mukwiriye kubaha Amahame nshingiro n’Amategeko y’Abasukuti kugira ngo ejo hanyu hazabe heza, cyane ko n’Igihugu aribyo kibifuriza”.

Ni Icyumweru kandi cyasize uyu Muryango wungutse Abasukuti bashya 270.

Amafoto

Virgile Uzabumugabo, Umuyobozi w’Umuryango w’Abasukuti mu Rwanda

 

May be an image of 9 people
Umuryango w’Abasukuti mu Rwanda, warahije Abasukuti bashya 270

 

May be an image of 5 people and crowd

May be an image of 6 people and crowd

May be an image of 9 people

May be an image of 8 people

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *