Kenya: RDF yitabiriye Imyitozo iri gutangwa n’Ingabo za USA

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zitabiriye Imyitozo karahabutaka itangwa n’Ingabo za Leta zunze Ubumwe z’Amerika. 

Iyi myitozo iri gutangirwa mu gihugu cya Kenya, yitabiriwe n’izindi Ngabo zo mu bihugu 23.

Aya masomo yiswe Justified Accord 24, yatangiye tariki 25 Gashyantare 2024. Ari gukurikiranwa n’Abasirikare bo ku Migabane Ine y’Isi.

Iri gutangirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Nanyuki. Iki Kigo gishinzwe ibikorwa byo kurwanya Ibitero, Iterabwoba no kubungabunga Umutekano.

Ku rukuta nkoranyambaga rwa X, Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko iyi myitozo izarangira tariki ya 07 Werurwe 2024.

Iyi myitozo ngaruka mwaka, itegurwa n’Ishami ry’Afurika ry’Ingabo za Leta zunze Ubumwe z’Amerika (SETAF-AF), ku bufatanye n’Ibihugu by’abafatanyabikorwa hagamijwe gukaza imyiteguro yo guhangana n’ibibazo bitandukanye bihungabanya Umutekano, no kwimakaza imikoranire.

Abayitabiriye bagira umwanya wo kwerekana uko biteguye guhangana n’ibibazo by’Intambara, binyuze mu bikorwa bitandukanye bahuriramo.

Bitoza kandi guhosha n’andi makimbirane yavuka, ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo neza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no gutanga ubutabazi.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *