Uwahoze ari umukunzi wa Buravan yazamuye amarangamutima ya benshi, amena ibanga rizwi na bake

Niba ukurikirana imyidagaduro cyangwa ukaba hari ukuntu wakozweho n’urupfu rwa nyakwigendera Yvan Buravan ntakuntu waba utazi umwari witwa Chiffa Marty, Uyu yahoze ari umukunzi wa Buravan . Gusa ntibigeze babishyira hanze mugihe cyose bamaranye mu rukundo ahubwo byamenyekanye ubwo abakunzi b’umuziki bari mu gahinda ko kubura icyitegererezo mu muziki ari nabwo uyu mwari yananiwe kwihishira ukundi atangariza isi yose urwo yakundaga Burabyo ndetse bishimangirwa n’inshuti zabo za hafi.

Gusa ubwo uyu mukobwa yagiye agaragaza bimwe mu bihe byiza banyuranyemo ariko anashengurwa n’akababaro ko kubura umukunzi amarabira. Kuri uyu munsi nibwo uyu Chiffa yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi ubwo yanyuzaga kuri konti ye ya Instagram ubutumwa buhamanya neza ko iyi taliki isobanuye byinshi kurukundo rwabo.

Ubwo yanyuzaga ubu butumwa kuri konti ye ya Instagram na SnapChart, uyu mukobwa yajyanishije uyu munsi tariki ya 27 Gashyantare n’umunsi bafatiyeho umwanzuro. Ati:

“Umunsi w’ibyishimo wacu 27/2.”

Nyuma y’ubwo butumwa yakurikijeho amashusho mato ari kumwe na Buravan amukora ku kananwa maze amugenera ubutumwa bwashenguye imitima ya benshi aho yabazaga Buravan niba mu ijuru ari ameze neza.

Muri ubu butumwa Chiffa yagiraga ati:

“Ese Ijuru ni ubuntu, riranatuje nk’uko babivuga Van?

Ni iki uri gukora mu ijuru? Ese iminsi yawe yuzuye urukundo n’urumuri? Ese haba umuziki?

Ese habayo ubugeni n’ibyiza nyaburanga? Mbwira urishimye? Ubu warushiieho kubaho?”

Kuva ku munsi wa mbere Chiffa yashenguwe n’urupfu rwa Nyakwigendera Yvan Buravan kugeza n’ubwo bigaragaye ko yananiwe kubyakira.

Nta hantu na hamwe Buravan yigeze avuga uyu Chiffa, gusa Uncle Austin wari inshuti ya Yvan yavuze ko uyu ari we mukobwa wenyine Buravan yakundaga.

Ciffa Marty yashenguwe cyane n’urupfu rwa Buravan wari umukunzi we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *