Umugore wa Fireman akomerewe n’ubuzima nyuma yo gukora impanuka

Kabera Charlotte umugore w’umuhanzi fireman ari mubihe bitamworoheye na gato biturutse ku mpanuka yakoze ikaba ishobora gutera bimwe mu bice by’umubiri guhagarara gukora cyangwa bigakora muburyo bucagase.

Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko umuhanzi fireman arwaje umufasha kandi arembye bitewe n’ impanuka yakoze akavunika igufwa ry’ urutirigongo. Ibi byabaye ubwo aba bombi bakoreraga impanuka hafi y’uruganda rw’Inyange berekeza I Masaka aho batuye.

Mu kiganiro ya giranye na IGIHE, Charlotte Kabera yavuze ko iyo mpanuka yateye akaboko ke k’imoso guhagarara gukora akaba kandi atakibasha gutambuka. Yakomeje avuga ko agitegereje igihe azahabwa n’ibitaro bya Kanombe arwariyemo kugira ngo abagwe kuko aribwo buryo yavurwamo bugashoboka

Ati:

“Ikindi kintera ubwoba ni uko bambwiye ko ndamutse ntavuwe vuba nshobora kugira ubumuga bwa burundu cyangwa nkaba nanitaba Imana.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *