Nokia yahinduye ikirango yari imenyereweho


image_pdfimage_print

Niba warakoresheje ibikoresho bitandukanye bikorwa n’uruganda rwa Nokia by’umwihariko terefone, byanze bikunze uzi ikirango cyayo kigizwe n’inyuguti eshanu NOKIA, akenshi kuri terefone ikirango cyayo kibanzirizwa n’ibiganza bibiri bisuhuzanya,  Gusa ibi byahindutse mu rwego rwo kwagura ibikorwa n’iterambere ry’iki kigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ni ubwa mbere Nokia ihinduye ikirango cyayo mu myaka 60. Ikirango gishya kiri mu nyuguti eshanu zigize ijambo ‘NOKIA’ ariko zikaswe muburyo bugezweho, kigaragara mu mabara yiganjemo ubururu.

Umuyobozi Mukuru wa Nokia, Pekka Lundmark, ubwo yari mu nama yiga ku ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa, iri kubera i Barcelone muri Espagne, yatangaje ko izi mpinduka zigamije kugendana n’icyerekezo gishya cy’iki kigo.

Lundmark yavuze ko itakiri ikigo gikora telefoni ngendanwa gusa ahubwo ari ikigo gikora ubucuruzi mu by’ikoranabuhanga.

Yavuze ko Nokia ishaka kongera ubucuruzi bw’ibikoresho by’itumanaho, ikibanda cyane ku kubigurisha ku bindi bigo ibizatuma ihangana ku isoko na Microsoft na Amazon.

nokia yahinduye ikirango
Ikirango gishya cyamuritswe n’uruganda rwa Nokia rumenyerewe mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *