Beach Volleyball: Ikipe ya Ntagengwa na Gatsinzi n’iya Munezero ufatanya Musabyimana begukanye Umunsi wa mbere 

Nyuma y’iminsi yari ishize abakinnyi ba Volleyball bameze nk’abari mu biruhuko nyuma y’isozwa rya Shampiyona, impera z’Icyumweru gishize (Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru), bari garutse mu Kibuga, aho bakinaga Etape/ Umunsi/ Circuit ya mbere ya Shampiyona ya Volleyball ikinirwa ku Mucanga (Beach Volleyball).

Uyu munsi wakiniwe mu Karere ka Bugesera mu Umurenge wa Ntarama ahanzwi nka Tuuza Inn.

Ku nshuro ya mbere uyu mwaka, iyi Circuit yitabiriwe n’amakipe n’amakipe 24 (Couples) aho mu buri cyiciro cyitabiriwe na Couples 12.

Iyi mikino yakinwe mu buryo busanzwe, habanje gutomborana hagati yabo nyuma hakurikiyeho imikino y’ijonjorora ryibanze 1/4, 1/2 n’imikino ya nyuma Finals.

Nyuma yuko imikino y’ijonjora ry’ibanze ibaye kuwa 6, kuri iki cyumweru hakinwe imikino ya 1/4 kujyeza kuri Final aho hifashijwaga ibibuga 2 imikino ikaberaho iteganye.

Ikipe iginzwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste nizo zegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abagabo batsinze Muvunyi Fred na Mugisha Emmanuel amaseti 2-0.

Mu cyiciro cy’abagore, Ikipe ya Munezero Valentine na Musabyimana Penelope niyo yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Hakizimana Judith na Amito Sharon amaseti 2-1.

Ku mwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na Habanzitwari Fils na Mbonigaba Vicent (Nyaruguru) nabo mu cyiciro cy’abagore wegukanwa na Nzamukosha Oliver na Uwimbabazi Léa.

Amakipe 3 muri buri cyiciro yose yahembwe amafaranga bijyanye nuko bakurikiranye.

Biteganyijwe ko uyu mwaka yuko shampiyona ya 2023 itangira, hagomba gukinwa Circuit 3 ubwo hakaba hasigaye 2 nyuma yiyi yabereye i bugesera.

Circuit zisigaye biteganyijwe ko zizabera mu turere twa Karongi na Rubavu mu bihe biri imbere.

Agaruka kuri iri tangizwa rya Shampiyona ya Beach Volleyball, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’Intoki wa Volleyball mu Rwanda, Bwana Ngarambe Rafael yagize ati:

Turashimira amakipe yabashije kwitabira iyi Circuit, haba mu kiciro cy’abagbo n’abagore kuko berekanye ko uyu mukino umaze kugera ku rwego rushimishije mu gihugu.

Nk’Ishyirahamwe twifuzaga ko bakina Circuit nyinshi, ariko bitewe n’imikino duteganya mu bihe bya vuba irimo iy’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, twasanze gukina eshatu gusa byashoboka. Gusa, mu Mwaka w’imikino utaha turategura uburyo burambye bwo kuzakina Shampiyona ya Beach Volleyball.

Ashingiye kuri iyi Circuit, Ngarambe yasoje avuga ko izindi ebyiri zisigaye nta gushidikanya zizagenda neza kurenza iyakiniwe mu Karere ka Bugesera.

 

Amafoto

Ikipe ya Munezero Valentine ufatanye na Musabyimana Penelope begukanye umwanya wa mbere mu kiciro cy’abagore

 

Ikipe iginzwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste nizo zegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abagabo batsinze Muvunyi Fred na Mugisha Emmanuel amaseti 2-0.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *