Ushobora kubona Icyemezo cy’uko nta deni ufitiye Rwanda Revenue Authority, bikorwa bite?

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko ubu umuntu ukoresheje ikoranabuhanga ashobora gusaba icyemezo cy’uko nta mwenda w’imisoro (Attestation de Non Creance) afite akibona ako kanya.

Ubu ukeneye icyemezo cy’uko atabamo umwenda w’imisoro, agisaba anyuze ku muyoboro wa E-tax (www.etax.rra.gov.rw) usanzwe unakoreshwa mu kumenyekanisha imisoro itandukanye, agashyiramo nimero iranga usora (TIN) n’ijambo banga (Password), akajya ahanditse Quitus, TCC, RSSB na VAT, hanyuma agahitamo TCC. Iyo umuntu akanzeho ahita abona aho ashobora gusabira icyemezo cy’uko adafite umwenda w’imisoro n’aho kurebera umwenda afite.

Iyo uhisemo gusaba icyo cyemezo, iri koranabuhanga rihita ryibwiriza rikareba niba nta birarane by’imisoro umuntu afite, hanyuma rikamuha icyemezo cy’uko nta mwenda abereyemo ubuyobozi bw’Imisoro. Mu gihe kandi risanze afite ibirarane, risaba kubyishyura mbere y’uko ahabwa icyemezo.

Uburyo bwo kwishyura ku bafite ibirarane nabwo bwarorohejwe, kuko iyo usanze ufite umwenda ushobora guhita uwishyura ukoresheje telefone igendanwa unyuze kuri *182*3# ugahitamo ahanditse “Rwanda Revenue”, hanyuma ugakurikiza amabwiriza.

Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko ubu buryo bwashyizweho mu kurushaho kunoza imitangire ya serivisi ihabwa abasora, hagabanywa igihe byatwaraga ku bakeneye iki cyemezo.

Mbere, byatwaraga iminsi ishobora kugera kuri itatu kugira ngo umuntu ahabwe iki cyemezo nk’uko bitangazwa na Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora n’Itumanaho, akaba n’umuvugizi wa RRA, Uwitonze Jean Paulin.

Ati: Tuzirikana ko iyo abasora bahawe serivisi yihuse kandi inoze nabo bibafasha kuzamura imyumvire n’ubushake bwo gusora bukiyongera. Bibafasha kandi kwihutisha ibikorwa byabo, bityo umusaruro wabo ukiyongera.

“Ni yo mpamvu dukomeza kureba serivisi zikenerwa n’abantu benshi tukarushaho kuzinoza tugabanya igihe bamara bategereje kuyihabwa”.

Abasora nabo bavuga ko ubu buryo buzabafasha kwihutisha ibikorwa byabo.

Kagabo Eric ufite ikigo gipiganira amasoko yagize ati:

Hari igihe wajyaga gupiganira isoko, igihe kikakugereraho utarabona icyemezo cyo kutabamo umwenda kandi ari kimwe mu byangombwa bikenerwa kugira ngo dosiye yemerwe. Kuba umuntu azajya agisaba agahita akibona bizatuma imirimo yacu irushaho kugenda neza.

Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’imisoro gikenerwa cyane n’abapiganira amasoko ya Leta, abakeneye inguzanyo muri Banki, guhindura aho ibicuruzwa byoherezwa (Changement du Destinataire), n’abandi.

Imibare y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro igaragaza ko iyi serivisi isabwa n’abarenga ibihumbi bitanu buri kwezi. Iki cyemezo kigira agaciro mu gihe cy’amezi atatu gusa uhereye umunsi cyatangiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *