Irani: Kubyina Indirimbo ‘Calm Down’ ya Rema byabaviriyemo gufungwa

Repubulika ya Kiyisilamu ya Irani yatangaje ko yataye muri Yombi (Gufunga muri Gereza) abakobwa batatu bagaragaye mu ruhame babyina Indirimbo izwi nka ‘Calm Down’ y’Umunyanijeriya Rema.

Iri tabwa muri Yombi rikaba ryashingiwe ko iki gihugu kidacana uwaka n’umuco wo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, byemera ko abakobwa cyangwa abagore biyerekana babyina ku karubanda cya mu ruhame.

Ubwo iyi videwo yageraga hanze, aba bakobwa bagaragaye babyina bambaye imyenda igaragaza Inda, batitwikiriye no mu Mutwe, ibifatwa nk’umuziro muri iki gihugu.

Iyi nkuru ikimara kujya hanze, Divine Ikubor uzwi kw’izina rya “Rema” yahise ajya ku rukuta rwe rwa Twitter, yandika abihanganisha, anabifuriza gutera imbere.

Iki cyaha bashinjwa kiramutse kibahamye, bashobora no gukatirwa Igihano cyo gupfa nk’uko amategeko iki gihugu kigenderaho abigena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *