Duhugurane: Finland yaje ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage bishimye ku Isi, bite ku bihugu byo mu Karere n’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe, hiziihijwe Umunsi wahariwe ibyishimo, aho Ibihugu byinshi biba byizihiza Ibyishimo bibirangwamo. Aha, bishimira ibyo bagezeho cyangwa ubuzima barimo.

Kuri uyu munsi, Umuryango w’Abibumbye ku Isi, ONU/UN, washyize hanze urutonde rw’Ibihugu 137 byakorewemo ubushakashatsi bujyanye n’uko ababituye bishimye.

Uru rutonde rukaba rwagaragaje ko igihugu cya Finland aricyo gifite abagituye bishimye kurusha abandi mu Isi.

Mu Karere, uru rutonde rwo mu 2022/23 rugaragaza ko Kenya iri ku mwanya w’i 111, Uganda ku mwanya w’i 113, Tanzania ku mwanya w’ 129, mu gihe Repubulika ya Demokarasi ya Congo iza ku mwanya w’i 133.

Gusa, iyi Raporo ntabwo yigeze igaragaraho Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi, n’ibindi bihugu bimwe na bimwe.

Abayikoze bavuze ko bikunze kubaho, bitewe no kubura amakuru ashingirwaho mu gihe uru rutonde rukorwa.

Gusa, mu mwaka wa 2022 U Rwanda rwari kumwanya wa 149 naho u Burundi kuwa 140.

Iyi raporo ishingira kubipimo bikusanywa n’ikigo Gallup gikusanya amakuru atandukanye ku mibereho myiza y’abanyu.

Ni iyihe mpamvu u Rwanda rukunze kuza inyuma?

Uretse ubushobozi bw’abaturage mu by’ubukungu, ubuzima bwabo ni kimwe mu bipomo bishingirwaho byemeza uko ibyishimo bigagaze mu batuye Isi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango World Happiness mu gukora uru rutonde, bwasanze mu bituma Ibihugu bimwe na bimwe bitaza mu myanya y’imbere, haragaragaye impamvu nyinshi zitandukanye zirimo no kuba Ibihugu bimwe nabimwe bifite ibibazo by’Ubuzima, Amateka, Politiki, Indwara z’Ibyorezo…

Ibi bikaba Ari imwe mu mpamvu igenderwaho yemezako Ibihugu byinshi byisanga ku myanya y’inyuma kubera izo mpamvu.

Gusa, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RDB, kikemeza ko ijanisha rya 2018 abagera kuri 20% bagaragaweho n’ikibazo cy’Uburwayi bwo mu Mutwe, iyo ikaba impamvu yo kutishima kubafite icyo kibazo, kikaba n’impamvu ituma u Rwanda ruhora rwisanga mu bihugu biza mu myanya y’inyuma.

Mu bufatanye n’ibigo bitandukanye b’ishinzwe gukurikirana imibereho myiza y’abatuye u Rwanda n’Isi muri rusange, harimo kwibazwa igikwiye gukorwa kugirango ibi bihugu byisanga mu myanya ya nyuma mu kugira abantu bishimye bibashe guhinduka.

Hagendewe ku kureba igitera ubu Burwayi bwo mu Mutwe bufatwa nk’intandaro yo kutishima kuri bamwe, dore ko hashyirwa mu majwi Inzoga, Ibiyobyabwenge n’imyiryane yo mu Miryango nk’ibitera ubu Burwayi bwo mu Mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *