Ruhango: Basubijwe Igishanga nyuma y’Imyaka 12 batagica iryera

Abaturage baturiye igishanga cy’Agatare mu Mirenge ya Ruhango na Bweramana mu Karere ka Ruhango, bongeye guhabwa iki gishanga nyuma y’uko hari hashize imyaka 12 gihawe rwiyemezamirimo ariko akananirwa kukibyaza umusaruro.

Rwiyemezamirimo wahawe igice cy’iki gishanga cyahise cyamburwa abaturage yari yagihawe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo ahororere Amafi.

Gusa umushinga we ntiwarambye ndetse abaturage ntibanasubizwa iki gishanga bisubiza inyuma ubuhinzi bwabo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo ubuyobozi bw’Akarere bwafashe umwanzuro wo gusubiza iki gishanga mu maboko y’abahinzi.

Aba baturage bavuga ko biteguye kugaruza imyaka 12 bataye batabyaza umusaruro iki gishanga.

Kuri ubu aha mu Gatare abamaze guhabwa aho guhinga barimo kurima amasinde ndetse abandi bashya bakomeje kuhahabwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens asaba aba baturage kubyaza umusaruro iki gishanga uko bikwiriye.

Igice cy’iki gishanga cyari cyarambuwe abaturage ni ikingana na Hectares 8 ziri ku ruhande rw’Umurenge wa Ruhango mu Kagari ka Bunyogombe.

Abaturage muri Ruhango basubijwe igishanga nyuma y'imyaka 12

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *