USA: Amafoto ya Kim Kardashian yarikoroje ku Mbuga nkoranyambaga

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro nyuma yo gukubita amaso amafoto ya Kim Kardashian.

Umunyamideri w’Umunyamerikazi Kim Kardashian yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku mafoto yasangije abamukurikira kuri murandasi.

Uyu munyamideli w’imyaka 42 uri no mu batunze agatubutse, mu mafoto yasangije abamukurikira, agaragaza uko ateye neza.

Yagaragaye ari kumwe n’umutoza we Melissa Alcantra barimo kwishimira ku mucanga ahantu hakunze kugendwa n’ibyamamare bitandukanye.

Yari yambaye imyenda yo ku mazi [Bikin] ifite ibara rya pink ndetse iryo bara rikaba risa nk’iry’inzu ye y’imideri ya SKIMS aheruka gushyira ku isoko

N’ubwo Kim Kardashian akunda gutemberera ku mucanga, bamwe babifata nk’aho ari ukubera ko afite amafaranga menshi yo gutakaza, nyamara harimo no kuba azi gutegura ibihe bye, akagira iby’akazi, umuryango ndetse no kwiyitaho.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *