Burundi: Hagiye gushyirwaho umubare ntarengwa w’Urubyaro

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi kutabyara abana barenze batatu, kuko bigoye ko iki Gihugu cyatera imbere , ko abitwaza ijambo ry’Imana ngo babyare abana benshi babeshya abaturage, kuko ntaho “Imana ivuga ngo mubyare mwororoke kugeza mubuze ibyo kurya”.

Perezida Evariste yabitangaje nyuma y’uko muri iki Gihugu umubare w’abana bavuka ukomeje kwiyongera ku bwinshi aho gukora bagahugira mu kwita ku bana.

Yavuze ko nibura umuryango wo mu Burundi wagakwiriye kubyara abana batarenze batatu kugira ngo ubone umwanya n’ubushobozi bwo gushakisha bagafata ingamba zo kubyara abana bake.

Ati:“Ntabwo ari ngombwa kurenza abana batatu ku muryango. Urugo rwita ku bana umunani ntabwo rushobora gutera imbere nk’urwita ku bana batatu. Mutegereze ibizava mu ibarura rusange rizadufasha kumenya umuduvuduko abaturage b’u Burundi bari kwiyongeraho.”

Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko hategereje ingamba shya zikakaye mu kwirinda ubwiyongere bw’abaturage b’u Burundi.

Ati: Ese birumvikana ko abantu nk’abo [babyara benshi] bakomeza kwivuriza ku buntu, kwigira ubuntu kandi bararengeje umubare w’abana?

Biteganyijwe ko ibizava mwibarura rusange bizatangazwa muri Kanama 2023.

Kuri ubu, u Burundi bubarirwa abaturage miliyoni 12.3, bikaba biteganyijwe ko bazaba bikubye gatatu mu 2050.

Kugeza mu 2020, Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Burundi cyatangazaga ko nibura umugore wo muri icyo gihugu abyara abana 5.18.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi kutabyara abana barenze batatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *