Lionel Messi mu Nzira zimugarura muri FC Barcelona

Ikipe ya FC Barcelona iri mu biganiro na rutahizamu Lionel Messi kugira ngo irebe ko yagaruka aho yita mu rugo, aho yanakoreye ibifatwa nk’ibitangaza, nk’uko byemezwa na Visi Perezida w’iyi kipe, Rafael Yuste.

Uyu rutahizamu w’Umunya-Argentina ufite imyaka 35, n’ubwo amaze Imyaka 2 avuye muri FC Barcelona, niwe mukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka.

Yayitsindiye ibitego byose hamwe 672 mu mikino 778.

Yatandukanye n’iyi kipe yamugize uwo ariwe mu Mwaka w’i 2021, ku mpamvu zatangajwe ko ari iz’ubukungu.

Amasezerano y’imyaka ibiri afitanye na Paris St-Germain azarangira mu Mpeshyi, ariko bikavugwa ko yifuza gukinira iyi kipe yo mu Bufaransa.

Mu magambo yo kumureshya, Yuste yagize ati:

Leo n’umuryango we bazi neza urukundo mbafitiye.

Imyaka ibiri ishize, Messi yavuye muri iyi kipe yo muri Espagne, yamaze kwemera amasezerano mashya no kugabanya umushahara we, ariko byose bikaba byari gukunda ko akina bitewe nuko iyi kipe ishoboye kugurisha abakinnyi kubera amabwirizwa mashya ajyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga.

Icyo gihe, ibi ntibyashobotse mu gihe cyari giteganyijwe,bituma arangiza ibihe byiza yari afitanye n’iyi kipe yatwariyemo ibikombe bine bya Champions Leagues, irushanwa rya Copa del Rey, La Liga, incuro icumi – hanyuma hakiyongeraho n’Imipira ya zahabu (Ballons d’Or) itandatu.

Yuste ati: “Nari muri ibyo biganiro bitashoboye kugera ku kintu runaka kubera amahirwe make

“Kubona Leo adashoboye gukomezanyanatwe mu ikipe yacu ni ihwa rikomej kunjomba mu kirenge,

“Messi azi neza agaciro tumuha.Byandyohera abashije kugaruka. Nibyo, turacyari mu biganiro nabo”.

Uretse igikombe cy’isi yose aherutse guterura mu Ukuboza umwaka ushize, Messi amaze kwinjiriza PSG ibitego 29 mu mikino 66 amaze gukinira iyi kipe.

Aherutse kwinjiza igiteg cya 100 mu mikino mpuzamahanga hamwe n’icya 800 mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *