Urubyiruko rusengera muri EAR Diyoseze ya Cyangugu, rwishimiye Umukino wa Boneza Ball nyuma yo gutera Ibiti bisaga 500

Itorero rya EAR (The Anglican Church of Rwanda) Diyoseze ya Cyangugu ryateguye ibikorwa byagenewe Urubyiruko binyuze mu ntego igira iti “Urubyiruko mu Bwiza bw’Imana”.

Ni ibikorwa byakorewe mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda tariki ya 11 Ugushyingo 2023.

Byibanze ku kubungabunga Ibudukikije, aho muri uyu Mujyo hatewe Ibiti 500 by’Imbuto.

Abitabiriye ibi bikorwa kandi, uretse gutera Ibiti, banakoze ibikorwa by’Urukundo birimo guhoma Inzu y’Umuturage utishoboye no gushyira Inzugi (Gukinga) Ubwiherero bubiri (2).

Ni ibikorwa byakurikiwe n’ubusabane by’umwihariko binyuze mu Mukino uzwi nka Boneza Ball, umwe mu mikino ikunzwe muri aka Karere.

Ni umukino Nyarwanda ijana ku ijana, kuko wahimbwe n’Umunyarwanda, Bwana Ngirinshuti Jonas.

Amaze kuwuhimba, yawukoreye ibikoresho byifashishwa n’abawukina, birimo ‘Umupira, Imbonezo, Imfashi, Inkanizo,…

Uyu mukino wahuje Ubucidikoni bwa Busozo n’ubwa Cyangugu, urangira ubwa Busozo butsinze ubwa Cyangugu ibitego 7 kuri 6.

Nyuma y’uyu mukino wari uryoheye Amaso, abawitabiriye biganjemo Urubyiruko, bahawe impanuro na Acidikoni w’Ubucidikoni bwa Cyangugu Ven. Canon Mushimiyimana Samuel na Acidikoni w’ubucidikoni bwa Busozo Ven Hakizimana Sylvester.

Ni impanuro zibanze ku myitwarire myiza, kugira uruhare mu iterambere no ruhanga udushya.

Ven. Hakizimana Sylvester yagize ati:“Ndabashimira ku mbaraga mwakoresheje ngo ibi bigerweho. Uretse mwe n’abandi bose babigemo uruhare mbashimiye mbikuye mu Mutima”.

Agaruka kuri uyu mukino yagize ati:“Turifuza ko washyigikirwa ndetse ukagezwa mu bice byose by’Igihugu byaba na ngombwa ukanagera ku rwego Mpuzamahanga”.

Nyuma yo gukomwa mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19, uyu mukino wari waratangiye no kurenga Imbibi z’u Rwanda, wongeye kuzanzamuka, ndetse Bwana Ngirinshuti Jonas wawuhimbye, avuga ko ibikorwa byo kuwusakaza birimbanyije.

Ati: Ntewe ishyaka no gushyigikirwa n’urubyiruko rukina Boneza Ball ndetse by’umwihariko n’Itorero ryarushyigikiye. Ibi biratanga ikizere ko uzakomeza gutera imbere binyuze mu guhuza abantu mu Itorero n’andi Matorero atandukanye, Amashuri, mu Turere, yaba imbere mu gihugu no ku ruhando Mpuzamahanga.

Ibikorwa byaranze tariki ya 11 Ugushyingo 2023, bije bikurikira ibyo ku wa 21 Ukwakira 2023 byakorewe mu Murenge wa Gikundamvura muri aka Karere ka Rusizi, aho urubyiruko rwateye Ibiti bisaga 1500, banahomera Inzu Umuturage utishoboye.

Aha, hanakinwe kandi umukino wa Boneza Ball, warangiye Ubucidikoni bwa Cyangugu butsinze ubwa Busozo ibitego 4 kuri 2.

Amafoto

Image
Bwana Ngirinshuti Jonas uwa mbere i bumoso, ni umwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutera Ibiti 500 by’Imbuto

 

Image
Boneza Ball ni umwe mu mikino inyura abatari bacye batuye Akarere ka Rusizi

 

Image
Mu gihe uri gukinwa, amatsiko y’uko uza kurangira aba ari menshi ku ruhande rw’abafana.

 

May be an image of 11 people, tree and text that says "EAR CYANGUGU DIOCESE URUBYIRUKO MUBWIZA W'IMANA Kuwa 11.11.2023 tujyanemo: Dutera ibiti n'indabo Ku i Tara & Mutongo 8h00 Mururu, Rusizi, Dukora igikorwa Saa Cy'urukundo. Twidagadura Dukina Boneza Ballh Ubucidikoni: Cyangugu vs Busozo, 14h00 Twumva impanuro Saa n'ubutumwa bw' Abayobozi batandukanye For more info Contact: Ven. Canon Samuel (0788726804), Rev. Ezechiel(0788889254), Jonas(0783172197)"

May be an image of 1 person and playing football

May be an image of chipmunk

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *