Kigali: Nshimyumuremyi wakuwe Amenyo n’Abajura yasabye Ubutabera nyuma yo gusiragizwa

Umuturage witwa Nshimyumuremyi Bienvenue w’Imyaka 37 y’Amavuko, yatanje ko yifuza guabwa Ubutabera, nyuma yo gusiragizwa n’abagakurikiranye ikibazo cye.

Bwana Nshimyumuremyi wo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagali ka Nyakabanda ya 1, yavuze ko nyuma yo gutegwa Igico n’abajura bakamukubita bikamuviramo gukuka Amenyo 6, yasabye kurenganurwa binyuze mu Butabera, kuko izindi nzego zose yaganyiye zamuringanye.

Asobanura aka kaga yahuye nako, avuga ko yatezwe n’agatsiko kanini k’abajura kakamwambura Telephone, nyuma kakamukubita inyundo agakuka amenyo atandatu.

Akomeza avuga ko muri aba bamuhohoteye yaramenyemo babiri, ndetse yanabareze mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Nyuma yo gushyikirizwa RIB bakorewe dosiye. RIB kandi yamusabye kuzana abatangabuhamya n’icyemezo cya Muganga kemeza ko koko ibyo avuga aribyo, ariko avuga ko nyuma yo kubitanga dosiye yahise ihagarikwa ndetse n’abo bamuhohoteye bararekurwa.

Mu gihe kandi yari atarakira ibikomere, yahise yibwa Moto yakoreshaga ashaka imibereho, ibi nabyo avuga ko yabimenyesheje RIB.

Amaze kumenya ko abo yareze barekuwe, yagiye kubaza impamvu barekuwe badasomewe.

Ubuyobozi yabajije, avuga ko bwamubwiye ko butazi irekurwa ryabo, ahubwo yabibaza RIB.

Nkusi, Umuyobozi wa RIB Sitasiyo ya Rwezamenyo aho bari bafungiye, yamusubije ko afite uburenganzira bwo gufunga no gufungura uwo ashaka, nta burenganzira afite bwo kumubaza impamvu yabafunguye.

Nyuma yo kubwirwa gutya, avuga ko yiyabwaje izindi nzego azisaba kurenganurwa kuko abo bamuhohoteye yakomeje guhura nabo ndetse bamubwira ko bazanamwica.

Nshimyumuremyi akomeza avuga ko yageze ku muyobozi wa RIB, amusubiza ko ikibazo ke bakimenye, amusaba gusubira kuri Nkusi wabarekuye, gusa ntacyo byatanze.

Ashingiye kuri ibi, yasabye ko ikibazo ke cyakemuka binyuze mu Butabera, kuko ashobora no kuhaburira Ubuzima mu gihe agikomeje guhura n’aba bamugiriye nabi.

Nshimyumuremyi avuga kandi ko yasabwe kugana RIB na none, akishinganisha niba yumva ubuzima bwe buri mu kaga.

Mu maganya yagize ati:”Ibyambayeho byatangajwe n’abaturage kuko nahohotewe bareba. Ntabwo numva impamvu y’iri siragizwa no gutereranwa aka kageni. Ibimenyetso ndabifite ndetse nkomeje gutotezwa n’abangiriye nabi, ibi abaturage babitangaho ubuhamya”.

Bwana Dr. Murangira uvugira RIB, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo BTN, yavuze ko Ikirego cya Nshimyumuremyi kizwi koko ndetse n’iperereza kuri cyo ririmbanyije, gusa ko abo avuga ko bamuhohoteye amakuru y’Iperereza aterekana isano bafitanye n’ibyo avuga.

Bwana Murangirwa yaboneyeho kwibutsa abaturage kureka kwishora mu bugizi bwa nabi kuko burimo ingaruka nyinshi zirimo no gufungwa, ndetse ko amategeko ahari kandi ahana abayatandukiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *