Volleyball: Irushanwa ryo gushimira Abasora rwegukanywe n’ikipe ya RDF n’iya RNP

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (RDF), APR VC mu bagabo n’iya Polisi y’u Rwanda (RNP), Police WVC zaraye zegukanye Irushanwa ryo gushimira Abasora neza ryakinwaga ku nshuro ya gatatu (3), mu mikino ya nyuma yakiniwe mu Nzu y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK-ARENA yubatse i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Police WVC mu kiciro cy’abagore yaryegukanye imaze guhigika ikipe y’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA), RRA WVC amaseti 3-1 (25-19,21-25, 25-19, 27-25), mu gihe mu bagabo, APR VC yahigitse bigoranye Kaminuza ya Kepler ku ntsinzi y’amaseti 3-2 (36-34, 16-24, 21-25, 25-23, 15-13) mu mukino warengeje amasaha abiri.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na APR WVC mu bagore itsinze Ruhango WVC mu gihe Police VC mu bagabo nayo yabigenje ityo nyuma yo guhigika EUAR VC mu mikino yombi yakiniwe ku Kibuga cya Kimisagara.

Iri rushanwa ryakinywe mu gihe cy’Iminsi ibiri, ryatangiye ku wa Gatandatu taliki ya 11 Ugushyingo, ryitabiriwe n’amakipe 9.

Ritegurwa n’ikigo k’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Amakipe Icyenda (9) yitabiriye iri rushanwa, yari aginzwe n’amakipe 4 mu bagabo n’atanu (5) mu bagore.

Mu bagabo hitabiriye POLICE VC, APR VC, EAUR VC na KEPLER VC.

Mu bagore hitabiriye RUHANGO WVC, IPRC KIGALI WVC, APR WVC, POLICE WVC na RRA WVC.

Ku wa Gatandatu hakinwe imikino y’amajonjora yakiniwe ku Kibuga cya Kimisagara mu bagabo, mu gihe mu bagore hifashijwe Ikibuga k’Ishuri rya Notre Dame Des Anges.

Mu mikino ya 1/2, mu kiciro cy’abagore, RRA WVC yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Ruhango ku ntsinzi y’amaseti 3-0 (25-11,25-25-18, 25-6), mu gihe Police WVC yasezereye APR WVC iyitsinze amaseti 3-2.

Mu bagabo, Kepler VC yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo EAUR VC ku ntsinzi y’amaseti 3-0 (25-20, 25-19, 26-24), mu gihe APR VC yasezereye Police VC ku ntsinzi y’amaseti 3-1 (23-25,26-24,27-25, 25-23).

Nyuma yo kwesurana mu gihe cy’Iminsi ibiri, amakipe yahize ayandi yarabihembewe ndetse n’abakinnyi babaye intyoza ku myanya yabo.

Ibihembo byatanzwe

Abagabo:

  • Umwanya wa mbere: APR VC, yahawe Imidali, Igikombe na Sheke ya 2,000,000 Frw
  • Umwanya wa kabiri: Kepler VC, yahawe Imidali na Sheke ya
  • Umwanya wa gatatu: Police VC, yahawe Imidali na Sheke ya 1,000,000 Frw.

Abagore:

  • Umwanya wa mbere: Polive WVC, yahawe Imidali, Igikombe na Sheke ya 2,000,000 Frw
  • Umwanya wa kabiri: RRA WVC, yahawe Imidali na Sheke ya
  • Umwanya wa gatatu: APR WVC, yahawe Imidali na Sheke ya 1,000,000 Frw.

Ikipe y’Irushanwa

Abagabo:

  • Ugabura Imipira (Setter): Merry Brian (APR VC)
  • Umukinnyi wo hagati (Middle Blocker): Kanamugire Prince (APR VC)
  • Umukinnyi warivuye neza (Bester Server): Ngabo Romeo (Kepler VC)
  • Umukinnyi wakubise Imipira kurusha abandi (Best Attacker): Caldetbal Mangom (Kepler VC)
  • Umukinnyi waruye Imipira akanayikubita (Best Receiver Attacker): Niyonshima Samuel (APR VC)
  • Umukinnyi waruye Imipira kurusha abandi (Best Libero): Masabo Bernard (Kepler VC)
  • Umukinnyi wahize abandi (MVP): Gatsinzi Venuste (APR VC)

Abagore:

  • Ugabura Imipira (Setter): Uwera Lea (Police WVC)
  • Umukinnyi wo hagati (Middle Blocker): Amito Sharon (Police WVC)
  • Umukinnyi warivuye neza (Bester Server): Ndagijimana Iris (RRA WVC)
  • Umukinnyi wakubise Imipira kurusha abandi (Best Attacker): Ainembabazi Catherine (Police WVC)
  • Umukinnyi waruye Imipira akanayikubita (Best Receiver Attacker): Yankurije Francoise (RRA WVC)
  • Umukinnyi waruye Imipira kurusha abandi (Best Libero): Uwamaliya Jacqueline (Police WVC)
  • Umukinnyi wahize abandi (MVP): Ainembabazi Catherine (Police WVC).

Dore uko amakipe yakurikiranye

Abagabo:

  1. APR         VC
  2. KEPLER VC
  3. POLICE  VC
  4. EAUR      VC

Abagore:

  1. POLICE         WVC
  2. RRA                WVC
  3. APR                 WVC
  4. RUHANGO    WVC
  5. IPRC KIGALI WVC.

Ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu 2021, ku ikubitiro ryegukanywe na Gisagara VC mu bagabo, mu gihe mu bagore ryatwawe na RRA WVC.

Umwaka ushize ubwo ryakinwaga ku nshuro ya kabiri, ryatwawe na REG VC mu bagabo na APR WVC mu bagore.

Amafoto

Ibihembo mu kiciro cy’abagabo

May be an image of 1 person and text

May be an image of 4 people, people playing volleyball and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 9 people, people playing volleyball and text

May be an image of 12 people and text

Ibihembo mu kiciro cy’abagore

May be an image of 3 people, people playing volleyball and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 5 people and text

May be an image of 12 people and text

Ibihembo by’abakinnyi ku giti cyabo

May be an image of 2 people, people playing tennis, people playing volleyball and text

May be an image of 2 people, people playing volleyball and text

May be an image of 2 people, people playing volleyball and text

May be an image of 2 people, people playing volleyball, people playing tennis and text

May be an image of 2 people, people playing volleyball, people playing basketball, people playing tennis and text

May be an image of 12 people, people playing tennis and text

May be an image of 2 people, people playing tennis, people playing volleyball and text

May be an image of 2 people, people playing volleyball and text

May be an image of 10 people, people playing tennis and text

May be an image of 10 people and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *