Urubanza rwa Ishimwe Thierry ‘Titi Brown’ rwongeye gusubikwa

Ishimwe Thierry, wamenyekanye mu myidagaduro abikesha impano ye idasanzwe yo kubyina, Urubanza rwe rwamaze gusubikwa. Ni mu gihe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, azagaruka mu Rukiko tariki ya 22 Gashyantare 2023.

Byari biteganyijweko uyu musore aburana ubujurire ku gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuri uyu wa 08 Gashyantare 2023 Iri subikwa ryatewe nuko umunyamayegeko we, yagiye kwiga.

Tity Brown yongeye gusubikirwa urubanza nyuma y’uko rwari rwasubitswe ku wa 30 Ugushyingo 2022 rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023.

Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Umubyeyi w’umwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

Umwana bagiye kumuvuza mu bitaro bya Kibagabaga. Isuzuma ryakozwe n’abaganga, ryagaragaje ko uyu mukobwa atwite.

Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije.

Ku busabe bw’umwana, iyi nda yakuwemo hafatwa ibizami nyuma yo kuyikuramo bihuzwa n’ibya Tity Brown, Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragarije Urukiko ko hari raporo ya muganga igaragaza ko basanze ari uyu mubyinnyi wamuteye inda.

Ubushinjacyaha kandi bweretse Urukiko icyemezo cy’amavuko cyemeza ko uwo mwana w’umukobwa yavutse tariki 1 Mutarama 2004 bityo akaba yarasambanyijwe afite imyaka 17.

Mu iburana, Titi Brown yahakanye iki cyaha icyakora yemera ko uyu mukobwa bahuye nubwo atigeze yinjira mu nzu iwe.

Titi Brown yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi nyarwanda ndetse no mu bitaramo bitandukanye Kumwe mu banyempano bazi kubyina bakagira igikundiro.

Titi Brown ari gusaba inkunga mu rubanza rw'ubujurire | IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *