Rwanda: Bwa mbere muri TVET hagiye gutangira amasomo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza

Ku nshuro ya mbere muri gahunda y’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyi-ngiro mu Rwanda, TVET hagiye gutangira amasomo cyangwa porogaramu y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Ni amasomo azatangira guhera mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Gatatu ku bize mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyi-ngiro azwi nka IPRC.

Mu bihe bitandukanye bamwe mu biga n’abarangije amasomo mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda, bagaragaje ko bifuza porogaramu y’impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, Bachelor’s Degree.

Ni mu gihe ubusanzwe bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, Advanced Diploma.

Ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’ubumenyi-ngiro mu Rwanda, Rwanda Polytechnic ryatangaje ko mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Gatatu ku nshuro ya mbere mu myigishirize ya TVET mu Rwanda, hazatangira porogaramu y’icyiciro cya kabiri  ya kaminuza, Bachelor’s Degree.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette avuga ko izo mpinduka mu myigishirize ya TVET mu Rwanda zari zikenewe.

Ku ikubitiro iyi gahunda izatangirana n’abanyeshuri bari hagati ya 50 na 60 mu mashami y’ikoranabuhanga mu bwubatsi ndetse n’ikoranabuhanga mu bukanishi bw’ibinyabiziga.

Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, Dr. Sylvie Mucyo avuga ko ayo mashami yatoranyijwe hashingiwe ku bushakashatsi n’amikoro ahari muri iki gihe.

Umunyeshuri wemererwe kwiga muri porogaramu y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza agomba kuba amaze byibuza imyaka 3 mu kazi nyuma yo gusoza amasomo y’icyiciro cya mbere, Advanced Diploma.

Ni ibintu umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Irere Claudette avuga ko bishingiye ku mwimerere wa TVET.

Biteganyijwe ko abaziga mu ishami ry’ikoranabuhanga mu bwubatsi bazigira mu karere ka Huye, mu gihe abo mu ishami ry’ikoranabuhanga mu bukanishi bw’ibinyabiziga bo bazigira i Kigali muri IPRC Kigali mu karere ka Kicukiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *