“Hakenewe Miliyoni 30$ ngo Igihugu kigeze Imiyoroboro y’Itumanaho rya Telefone ngendanwa na Murandasi mu duce 300” – Minisitiri Paula Ingabire 

Miliyoni 30 z’amadorali ya Amerika, niyo u Rwanda rukeneye kugira ngo rugeze imiyoroboro y’itumanaho rya telefone ngendanwa na murandasi mu duce tugera kuri 300 twabaruwe hirya no hino mu gihugu tutayifite.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu bisobanuro Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovasiyo, Paula Ingabire yahaye inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite hagamijwe kugaragaza ibirimo gukorwa mu gukemura ikibazo cy’ihuzanzira ritagera mu duce tumwe na tumwe.

Hari uduce tugera kuri 300 two mu mirenge igera kuri 42 hirya no hino mu gihugu, abahatuye badashobora kwitaba cyangwa ngo bahamagare bifashishije telefone ngendanwa zabo bitewe n’uko nta muyoboro w’itumanaho rya telefoni na murandasi bihagera.

Ni ikibazo cyiyongera kubindi bigaragara mu Irembo.

Ni ibibazo byagaragariye itsinda ry’Abadepite mu ngendo bakoreye hirya no hino mu gihugu guhera ku italiki 12-30 Werurwe 2022.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire avuga ko hakenewe Miliyoni 30 z’amadorari y’Amerika kugirango imiyoboro ya telefoni ngendanwa na murandasi bigere kuri 98% mu gihugu hose.

Ikibazo cy’amakuru adahererekanwa hagati y’inzego zitandukanye y’abana banditswe bavuka nabandukuwe bapfuye, Minisitiri Ingabire Paula avuga ko hari gahunda yo guhuza amakuru yo mu bitabo agashyirwa mu ikoranabuhanga.

Serivisi 100 zingana na 58% nizo kugeza ubu zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mugihe hasigaye amezi 18 gusa ngo 2024 igere ku musozo serivisi 660 zihwanye na 42% zisigaye zishyirweho bityo serivisi zose zitangwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *