“U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu kongera umusaruro wa Soya” – Minisitiri Ngabitsinze


image_pdfimage_print

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze yatangaje ko Leta igiye gushyira imbaraga mu kongera umusaruro wa Soya kugira ngo uruganda Mount Meru Soyco Ltd rukora amavuta yo guteka, rubone umusaruro uhagije ukenewe ku masoko yo mu Rwanda no hanze yarwo.

Ubwo Minisitiri, Ngabitsinze yasuraga uruganda Mount Meru Soyco Ltd ruherereye mu karere ka Kayonza, umuyobozi mukuru w’uru ruganda Manoj Kumar Prajapat yeretse abo bayobozi umusaruro uru ruganda rubona n’ibibazo ruhura nabyo.

Yagize ati ‘’Rimwe na rimwe nta bikoresho tugira inaha dukoramo, tubivana mu bihugu nka Malaysia n’ibindi bihugu. Ibyo biraduhenda cyane kuko tubigura mu ma dollors kikaba ari nacyo kibazo gihatse ibindi. Ikindi ni uko soya nziza twifuza atariyo tubona nyamara uruganda rwacu rushobora gutunganya toni 200 ku munsi. Tuba dukeneye umusaruro ariko inaha mu Rwanda ntuhagije.”

Ministiri Ngabitsinze avuga ko n’ubwo urwo ruganda rufite imbogamizi yo kubona umusaruro uhagiye, ngo hari icyo Leta iteganya kurufasha.

Uru ruganda Brian Mount Meru Soyco Ltd rwatangiye gutunganya amavuta yo guteka mu mwaka wa 2012, Akarere ka Kayonza gafite imigabane muri uru ruganda isaga gato 11%.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *