Mu gihe cy’Iminsi 6 gusa u Rwanda rwohereje mu Mahanga ibikomoka ku Matungo bifite agaciro ka 218,367$ na Kawa yihariye Miliyaridi 3Frw

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, igaragaza ko kuva tariki ya 28 Mutarama kugeza tariki 3 Gashyantare 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ifite agaciro k’Amadorali ya Amerika 2, 796,579 [miliyari 3Frw]. Iki kigo kigaragaza ko muri rusange ikawa yose yoherejwe mu mahanga ipima MT489,6.

Ikilo kimwe cy’iyi Kawa cyagurishwaga Amadolari 5,7. Bakomeza bavuga ko ahanini iyi Kawa yoherejwe mu Bufaransa, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, na Arabie Saoudite.

NAEB ikomeza ivuga ko mu Cyumweru gishize, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku matungo bifite agaciro k’Amadolari 218,367, ibinyamisogwe, ibinyampeke n’ifu bifite agaciro k’Amadolari 1, 534,281, ibinyabijumba by’Amadolari 231, 874 n’ibindi byoherejwe ahanini muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Sudani y’Epfo.

Hoherejwe mu mahanga kandi imboga, imbuto n’indabo zipima 426.3MT, zavuyemo Amadolari 970, 852 aho nibura ikilo kimwe cyaguzwe ku Madolari 2.3.

Bimwe mu bihugu byoherejwemo imboga, indabo, n’imbuto byinshi mu cyumweru gushize harimo; DRC, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bwongereza, u Buholandi, u Budage na Nigeria.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *