Grammy Awards: P-Diddy yateye Utwatsi ibyo kwihenura kuri Burna Boy watashye amara masa 

Umuraperi w’Umunyamerika Sean Combs wamenyekanye nka P. Diddy yahakanye ibyavugwaga ko yihenuye kuri Burna Boy yafashije nyuma yaho adatwaye Grammy Award yari yitezweho.

Sean Combs umuraperi w’icyamamare uzwi nka P. Diddy cyangwa Diddy yamaze guhakana ibyari biri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ko yihenuye ku muhanzi Burna Boy wo muri Nigeria nyuma yo gutaha imboko boko mu bihembo bya Grammy Awards 2023 yari yitezweho kwegukana nk’umuhanzi ufite album nziza ku rwego mpuzamahanga.

Hashize amasha macye ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwira amagambo yanditswe n’umuraperi w’umuherwe P. Diddy asa nk’uwihenura kuri Burna Boy yigeze gufasha. Aya magambo yagiraga ati: ”Nagufashije gutsindira Grammy Award ya mbere ari na yo yonyine, nabikoreye ubugwaneza ariko watekereje ko ushobora kongera gutsindira indi nta bufasha bwanjye?”.

American Rapper P Diddy Celebrates Burna Boy in Video, Officially Toasts to  His Grammy 2021 Award - Legit.ng

P Diddy Pens Heartfelt Note To Africans After Working With Burna Boy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *