Amateka muri Basketball: LeBron James yasheje Umuhigo wari umaze Imyaka hafi 40 muri NBA

LeBron James yahinduye amateka ya basketball uyu munsi aca umuhigo w’umukinnyi watsinze amanota menshi muri shampiona ya basketball muri Amerika, NBA, wari umaze imyaka 39.

Yabigezeho ku mukino wa Los Angeles Lakers yari yakiriyemo Oklahoma City Thunder (OKC) atsinda amanota yatumye agira yose hamwe 38,390 amaze gutsinda mu myaka hafi 20 akina muri NBA.

LeBron yaciye umuhigo wari umaze imyaka 39 ushyizweho na Kareem Abdul-Jabbar watsinze amanota 38,387. Kareem, w’imyaka 75, wari uri ku kibuga ari mu bahise batambuka kumushimira.

NBA ivuga ko icyamamare muri Basketball Magic Johnson, nawe wari uri ku kibuga, yagize ati:

“Sinigeze ntekereza ko hari umuntu uzaca umuhigo wa Kareem.”

Kareem Abdul-Jabbar, nawe yaciye uyu muhigo akina mu ikipe ya Los Angeles Lakers, hari mu 1984.

LeBron James ageze kuri ibi nyuma y’imyaka 19 akina muri NBA aho kuri buri mukino atsinda ikigereranyo cy’amanota 25 kuva muri season ya 2003-2004.

Abakinnyi batandukanye bo muri NBA nka James Harden, Ja Morant, Jason Tatum cyangwa Chris Paul bahise batangaza ubutumwa bwo gushima Lebron kuri uyu muhigo.

LeBron yaciye uyu muhigo mu gihe ikipe ye ya Lakers ihagaze nabi mu gice cy’iburengerazuba aho iri ku mwanya wa 13 mu makipe 15.

Muri uyu mukino yaciriyemo umuhigo Lakers yatsinzwe ku manota 130 ku 133 ya OKC, nubwo Lebron yawutsinzemo amanota 38 wenyine.

LeBron benshi ubu bamwita ‘Umwami wa Basketball’ nk’uko nawe yiyita, abandi bakavuga ko nubwo ari umwami ‘umukinnyi w’ibihe byose’ wa Basketball akiri Michael Jordan.

Uko bihagaze ubu LeBron ari ku gasongero k’abatsinze amanota menshi, ndetse arakomeza kuyongera kuko agikina.

Abakinnyi icyenda bakurikiye Lebron kuri urwo rutonde bose bahagaritse gukina ndetse bamwe, nka Kobe Bryant na Wilt Chamberlain, ntibakiriho.

Mu bakirimo gukina, umukinnyi uri hafi kuri urwo rutonde ni Kevin Durant wa 14 umaze gutsinda amanota yose hamwe 26,684 muri shampiyona ya NBA.

LeBron watwaye ibikombe bine bya NBA yatangiriye mu ikipe y’iwabo ya Cleveland Cavaliers mu 2003.

Mu 2010 yagiye muri Miami ahatwara ibikombe bibiri, mbere yo gusubira i Cleveland akayifasha gutwara igikombe rukumbi cya NBA ifite mu 2016.

Ari muri Lakers kuva mu 2018 kandi yayifashije gutwara igikombe mu 2020 ari nacyo cyabaye icye cya kane.

LeBron kandi yatwaye imidari Olempike ibiri ya zahabu ari kumwe n’ikipe ya Amerika.

Naho Abdul-Jabbar yakinnye imyaka 20 muri NBA muri Milwaukee Bucks na Lakers, atwara ibikombe bitandatu.

Nyuma yo guca umuhigo, abajijwe niba ariwe mukinnyi ukomeye w’ibihe byose muri NBA, James yagize ati: “Nzareka abandi bose bafate umwanzuro uwo uwe ari we, ariko ni ikiganiro gikomeye hose.

“Kubwanjye, ndifata nk’uruta undi wese wigeze akina uyu mukino. Ariko buri wese arifatira umwanzuro kuwo yemera.” (BBC)

LeBron yaciye umuhigo wari umaze imyaka 39 ushyizweho na Kareem Abdul-Jabbar

 

Kareem yahise atambuka gushimira LeBron

 

Lebron mu byishimo amaze guca umuhigo

 

Kujugunya mu nkangara kwavuyemo umuhigo ubwo bari bageze mu gace ka gatatu k’umukino. Uyu mukino wahise uhagarikwa gato kugira ngo babanze bashimire Lebron kuri uyu muhigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *