Umuyobozi wa Bestseller aragenzwa ni iki mu Rwanda?

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Anders Holch Povlsen, nyiri Ikigo Bestseller gicuruza amoko arenga 20 y’imyambaro mu bihugu birenga 70 ku Isi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko uyu muyobozi yakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe, gusa ariko byinshi ku biganiro bagiranye ntibyatangajwe.

Icyo kigo cyibanda ku kwimakaza ubukungu bwisubira, kugabanya imyanda, kuyinagura no kuyibyazamo ibindi bikoresho, kwimakaza ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Amateka ya BESTSELLER yatangiye mu 1975, ubwo Troels Holch Povlsen na Merete Bech Povlsen ari bo babyeyi ba Anders Holch Povlsen, bafunguraga iduka ricuruza imyenda mu mujyi wa Ringkøbing wo muri Danemark.

Kugeza uyu munsi, iki Kigo gicururiza mu bihugu 70 byo mu Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyaruguru, Amerika y’Epfo, Oseyaniya n’Uburasirazuba bwo hagati, aho gifite amaduka arenga ibihumbi 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *