Rwanda: Imodoka zitwara Abanyeshuli zashyiriweho amabwiriza mashya

Ikigo k’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), cyatangaje ko cyashyizeho amabwiriza mashya ku bifuza gukora akazi ko gutwara no gucyura abanyeshuri mu Modoka.

RURA yatangaje ko Imodoka zitarenze eshanu zizanya zishyura ibihumbi 50Frw n’Ibihumbi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda ku modoka zitarenze 10.

Muri iki cyiciro, amafaranga y’icyemezo cyo gutwara abanyeshuri (Licence), ni ibihumbi 100Frw, mu gihe amafaranga yo kuyikura muri aka kazi ari 5000Frw ku modoka.

Imodoka zitwara abanyeshuri zigomba kuba zisize irangi ry’umuhondo.

Gusa, hari umwihariko ku Modoka z’Amashuri, aho Ishuri rihitamo ibara rishatse ndetse rikanandikaho izina ryaryo.

Ijambo ‘School Bus’ riri kumwe n’izina ry’abakoresha iyo modoka cyangwa undi bizajya byandikwa ku modoka.

Ibirahuri by’imodoka zitwara abanyeshuri bigomba kuba bibona, bifungurwa bitarenze sentimetero 10 yaba hejuru cyangwa ku ruhande. Amarido ntabwo yemewe ndetse birabujijwe gushyira ibyuma mu madirishya y’imodoka zitwara abanyeshuri, byaba inyuma cyangwa imbere.

Zigomba kuba kandi zifite akagabanyamuvuduko ‘Speed Governor’ n’ikoranabuhanga rya GPS rituma hamenyekana aho imodoka iherereye. Imodoka izatwara abanyeshuri itabifite izajya icibwa ibihumbi 100Frw.

Imodoka zahawe uburenganzira bwo gutwara abanyeshuri ntabwo zemerewe gukora ibindi bikorwa by’ubwikorezi mu gihe cy’amasomo. Icyakora, zishobora gukodeshwa mu biruhuko, mu mpera z’icyumweru cyangwa ku minsi y’ibiruhuko.

Impushya zo gutwara abanyeshuri zizajya zimara imyaka itatu ishobora kongerwa nyuma yo gusuzuma ibisabwa.

Aya mabwiriza azakemura ikibazo cy’uko wasangaga bisi zitwara abana bagiye ku ishuri zihabwa ubwishingizi bw’abantu 45 kandi ubundi harimo intebe 30.

Ni ukuvuga ko imyanya yagenwe iba irenzeho abantu 15, badafite aho kwicara, bashobora kubsimburanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *