Menya n’ibi: Guhagarika Ubucuruzi utabimenyesheje Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bihanwa n’amategeko, wakora iki ngo ubyirinde

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko abantu bahagaritse ubucuruzi ariko ntibiyandukuze mu buyobozi bw’imisoro ngo bagaragaze ko batagikora na bo barebwa no kumenyekanisha umusoro ku nyungu wa 2022.

Ibi Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, yabitangaje ubwo yakiraga ibibazo by’abasora ku murongo wa RRA mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, igikorwa cyari kigamije kurushaho kwegera abasora, kumva ibibazo byabo no gukomeza kubafasha kuzuza inshingano zabo neza.

Abenshi mu bahamagaye basabaga ibisobanuro ku butumwa bugufi (SMS) bakiriye, bubasaba kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu bitarenze tariki ya 31 Werurwe 2023.

Nshimiyimana Alex yahamagaye ari mu Karere ka Gicumbi avuga ko yabonye ubutumwa bugufi bumusaba kumenyekanisha umusoro ku nyungu ariko akaba atibuka niba yariyandikishije mu basoreshwa.

Nyuma y’ikiganiro kuri Telefone na Komiseri Mukuru, yaje gusobanura ko ari umucuruzi watangiye umwaka ashize aho arangura inkweto i Kigali akajya kuzicuruza i Gicumbi.

Ibi ni byo bimuha inshingano zo gutanga umusoro ku musaruro yakoreye kugeza mu Ukuboza umwaka ushize.

Ubwo yasubizaga uwari ahamagaye avuga ko na we yabonye ubu butumwa bugufi kandi azi neza ko nta kibazo cy’imisoro afite kuko guhera umwaka ushize atagikora, Ruganintwali yagize ati:

Nibyo koko ntabwo watanga umusoro ku nyungu kandi utagikora ibikorwa bibyara inyungu, ariko niba warahagaritse ubucuruzi bwawe ntubimenyeshe ubuyobozi bw’imisoro kugira ngo bugukure ku rutonde rw’abasora, ugomba gukomeza kuzuza inshingano zawe zirimo kumenyekanisha umusoro ku nyungu kugeza wiyandukuje mu buyobozi bw’imisoro nk’uko amategeko abiteganya.

Umusoro ku nyungu wishyurwa unyuze ku rubuga rwa RRA ahanditse Menyekanisha imisoro y’imbere mu gihugu, cyangwa se ukamenyekanisha ukoresheje telefone igendanwa bitewe n’icyiciro cy’ubucuruzi cyangwa ibindi bikorwa bibyara inyungu ubarizwamo.

Ubuyobozi bw’Imisoro bumaze iminsi bukangurira abasora kumenyekanisha umusoro ku nyungu badategereje umunsi wa nyuma ariko bakishyura bitarenze tariki tariki ya 31 Werurwe 2023, bityo bakirinda ingaruka zo kubikora ku munota wa nyuma zirimo nko guhura n’ibibazo bibatunguye bishobora gutuma bakerererwa bagacibwa umusoro.

Ikindi ni uko iyo abantu bahuriye kuri ‘systeme’ z’ikoranabuhanga zikoreshwa mu kumenyekanisha imisoro ari benshi, rimwe na rimwe bishobora gutuma na ryo rigenda buhoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *