Umushyikirano 19: Ku munsi wa 2, Perezida Kagame yanenze abayobozi bazarira mu gufata Ibyemezo

Perezida Paul Kagame asanga Abanyafurika n’Abanyarwanda by’umwihariko bakwiye guhindura imyumvire yo kumva ko hari abandi bazabagirira imbabazi, mu gihe bo badakora ibikwiye kugira ngo bikemurire ibibazo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo risoza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19 aho yashimangiye ko abayobozi bakwiye guhindura vuba na bwangu ibitagenda neza kandi bakanoza imikorere n’imikoranire no gusangira amakuru.

Perezida Kagame yanenze abarangwa no kuzarira mu mikorere ibyakagombye gukorwa none bakabyimurira undi munsi cyangwa bagahora mu nama za hato na hato zidatanga umusaruro.

Umukuru w’Igihugu yageze n’aho abaza abayobozi niba bashaka kugurisha abo bayobora.

Ku bijyanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, Perezida Kagame yavuze ko hadakenewe abaza gutanga amasomo ndetse n’imirongo ngenderwaho ahubwo ko n’ahakenewe abafatanya n’abenegihugu mu bwubahane kandi hashingiwe ku byo bakeneye.

Inama y’Igihugu y’umushikirano ku nshuro ya 19 yabaye umwanya wo kwibuka urugendo rw’imyaka 30 ishize igihugu kibuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyagezweho muri manda ya 2017-2024.

Ni inama yahaye umwanya cyane urubyiruko rwagaragajwe nk’amizero y’igihugu mu gusigasira ibyagezweho no gukomeza kugiteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *