Duhugurane: Uko Umusatsi w’Ikigoli wifashishwa mu Buvuzi

Ikigoli ni kimwe mu binyampeke bikundwa n’abatari bacye, aho bamwe babirya byokeje, bitetse cyangwa se bagakoresha Ifu yacyo haba kuyiryamo Ubugali cyangwa kuyinywamo Igikoma.

Uretse ibi, Ubushakashatsi bwagaragaje ko Umusatsi wacyo uvura Indwara zitandukanye, ku wawuryanye n’Ikigoli.

Abahanga bavuga ko Ikigoli gifite akamaro ntagereranywa ku buzima bwa muntu, byagera ku Musatsi wacyo uwawuriye akabona Intungamubiri ziwukungahayemo.

Izi zirimo Vitamini C na K, bidasiganye n’Imyumyu ngugu itandukanye.

Imwe mu Mimaro y’Umusatsi w’Ikigoli ku Buzima bwa Muntu

  • Ushyira ku gipimo nyacyo Umusemburo wa Insulin.

Aha, wifashishwa mu kuringaniza Isukari mu mubiri, bityo bikarinda Indwara ya Diabete.

Ufasha Umutima n’Imikaya mu gutembereza neza Amaraso mu mubiri.

Gusa, Abaganga bagira Inama abafite umuvuduko w’Amaraso uri hasi cyangwa hejuru cyane kutawukoresha.

  • Wifitemo ubushobozi bwo guhangana no kubyimba mu ngingo.

Kuri iyi ngingo, iyo ukoreshejwe ugabanya impungenge zo kurwara Indwara ya Goute.

Ufasha Impyiko kuyungurura neza, bityo kwihagarika ibyoroshye cyangwa ibikomeye bikoroha.

  • Icyayi k’Imisatsi y’Ikigoli, gifasha kuvana imyanda n’Ibinure bidakenewe mu Mubiri.

Ibi bifasha uwagikoresheje kugabanya Umubyibuho, mu gihe yakinyoye 2 cyangwa 3 ku Munsi.

Gusa, iki Cyayi ntabwo ari kiza ku bafata Umuti ugabanya Umubyibuho ukabije.

  • Uko iki Cyayi gitegurwa

Abo mu Burengerazuba bw’Isi, bavuga ko ufata Umusatsi ukawanika ukuma, ukawusya, warangiza ugafata Ibiyiko bibiri binini, ukabivanga na 1/2 cya Litiro y’Amazi, ugacanira Iminota 10, nyuma y’indi Minota 30 ukanywa.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko bumaze hafi Imyaka Ibihumbi Bitandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *