Gusana Gare ya Muhanga biri kugana ku Musozo

Nyuma y’Iminsi abakoresha Gare ya Muhanga mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, bavuga ko itameze neza, kuri ubu imirimo yo kuyisana irarimbanyije ndetse iri kugana ku musozo.

Hagendewe ku bisigaye, iyi mirimo igeze ku kiciro cyayo cya nyuma.

Kuri uyu wa 24 Mutarama 2024, Umunyamakuru wa THEUPDATE ukora inkuru zivugura rubanda, Bakareke Salome, yasuye iyi Gare mu rwego rwo kureba aho iyi mirimo igeze.

Abashinzwe imirimo yo kuvugurura iyi Gare, bamutangarije ko hasigaye igihe gito n’ubwo batamubwiye uko kingana bitewe n’uko rimwe na rimwe bakomwa mu Nkokora n’Imvura.

Mu kiganiro yahaye Bakareke, Masengesho Bramu, umwe mu bari gukora mu mirimo yo gusana iyi Gare, yagize ati:“Ndi Umukozi usanzwe. Ntabwo nzi amasezerano bafitanye n’abashinzwe iyi Gare. Gusa nawe Amaso araguha, urabona ko imirimo isigaye idakanganye. Imirimo tuyigeze mu gice cya nyuma (Gushyiramo Kaburimbo)”.

Yunzemo ati:“Uretse Imvura inyuzamo ikatuvangira, ubundi mu gihe k’Iminsi 45 yaba yatangiye gukoreshwa. Impamvu, ni uko hari imirimo bitakunda ko ikorwa Imvura iri kugwa. Kuri ubu, turi gushyiramo Agatebe ka Tabure cyangwa Impriniation. Ibi bikorwa bizirana n’amazi ku buryo utabyumva. Kugikora bisaba ko nta Mazi na macye agomba kubivangira”.

Yasoje iki kiganiro agira ati:“Bitarenze Werurwe y’uyu Mwaka, izaba yongeye kuba nyabagendwa nk’uko byari bisanzwe”.

Umwe mu Bashoferi baganiriye na Bakareke, yamutangarije ko bishimiye uburyo iri kuvugururwamo kandi ko bibaha ikizere ko bazajya bakora akazi kabo nta nkomyi.

Mu gihe iyi Gare iri gusanwa, Imirimo yo gutwara Abagenzi iri gukorerwa mu Marembo y’iyi Gare.

Aganira n’abatanga Serivise yo gutwara abagenzi (Abakata Amatike), bamutangarije ko babangamiwe no kwicara Umunsi wose ku Zuba.

Gusa, bunzemo ko bagomba kubyihanganira kuko bifuza kubona bakomereza Imirimo yabo ahantu hameze neza kandi n’abakoresha babo batinubira kuhinjiza Imodoka, kuko aribo batuma babona Akazi.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *