Umuhanzikazi “Bwiza” yatandukanye n’abamuritse Impano ye

Bwiza Emerance wamenyekanye ku mazina ya Bwiza nk’Umuhanzi, yatandukanye na KIKAC Music yamurikiye Abanyarwanda Impano ye.

Nyuma y’imyaka ibiri n’igice Bwiza asinye mu Nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music Label, kuri ubu amakuru ahari n’uko uyu uyu muhanzikazi yateye umugongo iyi Label.

Amakuru agera kuri THEUPDATE, avuga ko uyu Muhanzikazi n’Umujyanama we mu bya Muzika (Manager) Uhujimfura, bamaze gutandukana na KIKAC .

Impamvu y’uku gutandukana, ni ukutumvikana kw’impande zombi, bituma Bwiza na Uhujimfura bafata icyemezo cyo gusezera.

Ntabwo ari ubwa mbere humvikanye ikibazo cy’ubwumvikane buke bwagejeje ku gutandukana bw’Abahanzi n’Inzu zireberera inyungu, akenshi bakitana ba mwana.

Bwiza yageze muri KIKAC muri Nyakanga 2021, atsinze irushanwa rya ’The Next Diva Ind competition season I 2021 aza kuhakorera Indirimbo zirimo ’Ready, Soja na Monitor n’izindi zitandukanye ziri kuri Album aherutse gushyira hanze yise My Dream.

Uyu Muhanzikazi yiyongereye kuri Mico The Best na Danny Vumbi nabo batakibarizwa muri KIKAC ku mpamvu zabo bwite.

Kugeza ubu, Niyo Bosco niwe Muhanzi wenyine usigaye ubarizwa muri iyi Label .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *