Rwanda:“Ni Ibicurane cyangwa ni Covid-19”, Ukuri kuri Giripe yugarije Abanyakigali

Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), cyamaze impungenge abamaze iminsi bumva ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko Icyorezo cya Covid-19 cyaba cyongeye kugera mu Rwanda.

Iki gihuha cyakuye abatari bake imitima, cyavugaga ko iki cyorezo cyiganje mu Ntara y’i Burengerazuba, ko umubare munini w’abahapimwe bakibasanganye.

RBC yatangaje ko mu gihugu hose nta na hamwe hari gukorerwa ibikorwa bijyanye no kwirinda cyangwa gupima iki Cyorezo, ariko uwashaka kujya kukipimisha yajya ku Kigo Nderabuzima bakamufasha.

Yakomeje ivuga ko nta Murwayi w’iki Cyorezo bafite mu Bitaro ibyo aribyo byose mu gihugu.

Mahoro Niyingabira Juliene, umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko Abaturarwanda bagejeje igihe cyo gufata Urukingo, baruhawe ndetse hari n’abafashe n’urwo gushimangira.

Yunzemo ko bahora bacungira hafi, ibijyanye na Covid-19 yihinduranya.

Yibukije Abanyarwanda kwirinda ibihuha, avuga ko kuba hari Ibicurane byinshi bitagomba kubakura Umutima ngo babishingireho bahamya ko ari Covid-19 yagarutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *